Bolsonaro yari ahanzwe amaso nk’ushobora gutsinda amatora yo ku Cyumweru, tariki 25 Ukwakira 2026, ariko atsindwa na Perezida Luiz Inacio Lula da Silva.
Ku wa Mbere, yahawe amasaha 24 yo gutanga pasiporo ze mu iperereza ku byaha by’iyezandonke akekwaho, ariko akabihakana. Abandi bantu babiri bavuze ko icyo gihe cyarangiye atazitanganye, bituma ziteshwa agaciro.
Ntibyahise bimenyekana aho yerekeje muri Amerika, igihe yagombaga kuhagerera cyangwa niba azasaba ubuhungiro. Ambasade ya Amerika muri Brésil n’umwunganizi we ntibahise basubiza ibibazo bya Reuters.
Bolsonaro, uzatakaza ubudahangarwa manda ye muri Sena nirangira muri Gashyantare, yari yavuze ku wa Mbere ko adateganya guhunga.
Ati “Sinigeze ntekereza kuva mu gihugu. Nzatanga pasiporo zanjye kandi niregure kuri iki gikorwa cy’agahomamunwa, kigaragara nk’ikigamije kuntera ubwoba.”
Ntarerura ngo yemere ko yatsinzwe. Ku Cyumweru yavuze ko azasaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro kubera amakosa avuga ko yayabayemo. Icyakora, ishyaka rye rya Liberal Party ryemeye intsinzi ya Lula ku wa Mbere.
Kugenda kwe bishobora kurushaho kuzambya umubano wa Brésil na Amerika. Lula yashinje Washington gukorana n’umuryango wa Bolsonaro kugira ngo wongere kwisubiza ubutegetsi.
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwavuze ko se wa Flavio, Jair Bolsonaro, yahohotewe n’ubutabera bwa Brésil.
Jair na we yagiye muri Amerika nyuma yo kwanga kwemera ko yatsinzwe na Lula mu 2022. Yaje gutaha, nyuma akatirwa imyaka 27 kubera umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Umuyobozi mukuru muri Polisi yavuze ko Flavio atanyuze ku mupaka usanzwe. Murumuna we Eduardo, utuye muri Amerika, yari yavuze mbere y’amatora ko kuva mu gihugu aramutse atsinzwe ari cyo cyemezo abona gikwiye.





Ibitekerezo 0