Ibitaro bya DF Star byatangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ko Bolsonaro yajyanyweyo nyuma yo kugira ikibazo cy'ubuzima.

Bolsonaro yasanganywe ikibazo gikomeye cyo kuziba kw'amara, gituma ibiribwa n'ibindi binyura mu mara bidashobora gukomeza inzira yabyo uko bisanzwe.

Abaganga bahise batangira kumuvura, mu gihe hakomeje gukorwa ibizamini kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwe buhagaze n'uburyo bukwiye bwo kumwitaho.

Bolsonaro wayoboye Brésil kuva mu 2019 kugeza mu 2022, amaze igihe ahura n'ibibazo by'ubuzima byatumye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi ndetse akabagwa.

Bimwe muri ibyo bibazo bifitanye isano n'ingaruka z'igitero yagabweho mu 2018, ubwo yaterwaga icyuma mu nda mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Brésil.

Kuva icyo gihe, Bolsonaro yagiye abagwa inshuro zitandukanye kubera ibibazo byaturutse kuri icyo gikomere.

Bolsonaro, umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi bavugwaho byinshi muri Brésil, yakomeje kugira ibibazo by'ubuzima mu myaka yakurikiye manda ye y'ubuyobozi.