Ecofleet yatangaje ko muri ubu bufatanye iteganya kugura bisi 300 zikoresha amashanyarazi, zirimo 200 zizateranyirizwa mu Rwanda n’izindi 100 zizakorerwa mu Bushinwa.
Rukera yabwiye The New Times ati “Biteganyijwe ko bisi 100 za mbere zizaba zabonetse bitarenze Werurwe 2027, mu gihe izindi 200 ziteganyijwe gutangwa bitarenze Ukuboza 2027.”
Amasezerano yasinywe ku wa 30 Ukwakira 2026 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika; Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd, Aubin Rukera; n’Umuyobozi Mukuru wa Chery Holding Rwanda Ltd, Mohammed Hady N. Tabriz ataganya kubaka uruganda ruteranyirizwamo imodoka mu Rwanda.
Rukera yavuze ko amasezerano yasinywe agamije kwagura ibikorwa no kubaka icyizere ku isoko, hagamijwe kwihutisha ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, gushyigikira inganda ziteranyiriza imodoka mu gihugu no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka mu bwikorezi.
Yongeyeho ko kuvugurura uburyo bwo gutwara abantu mu buryo rusange bisaba “kwiyemeza mu buryo burambye, imikoranire ihamye n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu zikabyazwa umusaruro ufatika.”
Yasobanuye ko ubu bufatanye bufite intego yo guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije, bunoze kandi burambye.







Ibitekerezo 0