Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ry’iyi sosiyete icunga urubuga runini ku Isi rw’ubucuruzi bw’amafaranga y’ikoranabuhanga, byagaragaje ko igitero cyateguwe mu buryo buhambaye, kigakorwa mu byiciro byinshi.
Abagabye igitero bibasiye abahanga bayo mu ikoranabuhanga, babashuka kugira ngo babone amakuru n’uburyo bwo kwinjira muri mudasobwa zabo.
Umwe muri abo bakozi yavugishijwe binyuze ku rubuga rwemewe rushakirwaho akazi, atumirwa mu bizamini by’akazi by’ibihimbano n’abantu biyitaga abahagarariye ikigo.
Kugira ngo abagirire icyizere cyinshi, bamweretse konti zo ku mbuga nkoranyambaga zariho amafoto yabo bwite.
Mu kizamini cya kabiri, yasabwe gukurura porogaramu yangiza mudasobwa, bamubwira ko ari umukoro. Iyo porogaramu yari ifite uburyo bwo kwihisha kugira ngo itavumburwa.
Binance yavuze ko mu Ukwakira, abajura bifashishije iyo mudasobwa n’igikoresho cy’ubwenge buhangano bari binjiriyemo, bigarurira mudasobwa zigendanwa z’abandi bakozi babiri, bakomeza igitero.
Ibi byatumye Binance ihagarika kubikuza ku bakiliya bayo ku Isi hose, kugeza serivisi zisubukuwe ku Cyumweru. Nyuma yaho, abakiliya babikuje umutungo ufite agaciro ka miliyari z’amadolari.
Iyi sosiyete yasabye imbabazi kubera impungenge, ihungabana rya serivisi n’urujijo byatewe n’iki gitero, ivuga ko kitagombaga kuba.
Yatangaje ko yateganyije amafaranga arenze 100% by’akenewe mu kwishyura igihombo, kandi ko kugeza ku wa Gatandatu, 98% by’umutungo wagizweho ingaruka wari umaze gusimbuzwa.
Iki gitero gifatwa nk’ubujura bukomeye kurusha ubundi bwose bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwigeze kubaho kugeza ubu nk’uko iyi nkuru ya BBC ibigaragaza.
Inzego za Amerika zirimo FBI na Secret Service zayifashije gukurikirana umutungo wibwe. Binance yavuze ko amakuru mashya ya FBI agaragaza ko Koreya ya Ruguru ari yo yagabye igitero.
Iki gihugu cyarabihakanye ku wa Kabiri. Kim Yo Jong, mushiki wa Kim Jong Un, yavuze ko ibyo birego bigamije kwangiza isura yacyo.
Binance iteganya kongera ishoramari mu bwenge buhangano butahura ibitero, kwifashisha impuguke zigenga no gushyiraho ikigega cy’ubushakashatsi ku mutekano.





Ibitekerezo 0