Mu cyerekezo cya 2050, Bugesera ni kamwe mu turere duhanzwe amaso cyane bitewe n’ibikorwaremezo bihateganyirijwe. Muri icyo gihe, izaba ari akarere kagaragiye Umujyi wa Kigali. 

Abakomisiyoneri baranga ubutaka n’indi mitungo bakurikiranira hafi imishinga iba iteganyijwe ahantu, bakamamaza ibibanza bihegereye ariko hari abataba inyangamugayo, bagatanga amakuru atari yo kuko baba bashyize imbere komisiyo gusa. 

Mu kiganiro na RBA, Guverineri Rubingisa yagaragaje ko kubera ko hari abagura ubutaka bidasabye ko babanza kubusura nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, hari ubwo babeshywa ko bwegereye imishinga minini nk’itetanyijwe mu Bugesera, bakabugura. 

Yagize ati “Hari igihe agura ubutaka, bamubwiye bati ‘Muze mugure ubutaka buri aha, hano hagiye kuba umushinga munini wa Formula 1, hegereye Ikiyaga cya Rweru’, wajya ku ikarita y’igihugu, aho Bugesera iherereye, aho umushinga wa Formula 1 uzaba uri n’aho Ikiyaga cya Rweru kiri, ukabona nta hantu bihuriye.” 

Guverineri Rubingisa yavuze ko kwamamaza ibitari byo bishobora kuba bigize icyaha, kandi ko hari ubwo birangira umukiliya aguze ubwo butaka, atabanje kugenzura amakuru yahawe na komisiyoneri. 

Ati “Icyo gihe haba harimo kwamamaza ibitari byo, ntekereza ko bishobora no kuba bigize icyaha, abanyamategeko badufasha ku byumva. Umuntu rero yihutiye kureba ikizahakorwa cyiza, ntiyihutire kureba niba ibyo bamugurishije ari byo, ashobora kuba yagira ikibazo.”

Itegeko N° 011/2026 ryo ku wa 26/02/2026 ryerekeye ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi rigaragaza ko uwamamaza mu buryo bubeshya cyangwa buyobya cyangwa uwamamaza mu buryo bugerereanya igicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo butari bwo cyangwa buyobya aba akoze ikosa rihanishwa igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi.

Guverineri Rubingisa yavuze ko abantu bakwiye kubanza gusuzuma amakuru y’ubutaka bagiye kugurishwa, bakamenya icyo bwateganyirijwe.

Ku bakomisiyoneri, Guverineri Rubingisa gutanga amakuru ya nyayo ku butaka no kuvuga ibiciro nyakuri.

Guverineri Pudence Rubingisa yaburiye abatanga amakuru atari yo ku butaka bwo mu Karere ka Bugesera