Uyu muryango wari wamaze gufata umurambo w'uwabo mu buruhukiro kugira ngo utegure imihango yo kumusezeraho no kumushyingura, ariko utungurwa no gusanga waratangiye kuzamo inyo.

Nk'uko ikinyamakuru K24 Digital cyabitangaje ku wa 29 Ukwakira 2026, abagize uyu muryango bahise bahagarika imyiteguro yo gushyingura, bafata icyemezo cyo gusubiza uwo murambo mu buruhukiro bw'ibitaro.

Ibi byateje impungenge n'ibibazo ku buryo umurambo wari warabitswe mbere y'uko uhabwa umuryango wa nyakwigendera.

Ubusanzwe uburuhukiro bw'ibitaro bushinzwe kubika imirambo mu buryo bukwiye, kugira ngo itangirika mu gihe imiryango iba itegura imihango yo gushyingura ababo.

Mu buryo busanzwe, imirambo ibikwa ahantu hakonje hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, kugira ngo itangirika vuba. Hanakurikizwa amabwiriza y'isuku n'uburyo bukwiye bwo kuyitaho.

Kuba umurambo warasanzweho inyo bishobora kuba bifitanye isano no kuba udukoko twarawugezeho cyangwa waratangiye kubora.

Icyakora, ntiharamenyekana niba uburuhukiro uwo murambo wari ubitswemo bwaragize ikibazo cy'ibyuma bikonjesha, niba warabitswe ahantu hatabugenewe cyangwa niba hari izindi mpamvu zatumye uzamo inyo.