Umwe muri bo, w’umunyeshuri, yabwiye igitangazamakuru ORF Salzburg ko amaze gufata amafaranga yayahaye inshuti ye, akajya gukora siporo, atazi ko bahawe arenze ayo bari basabye.
Ati “Nafashe amafaranga, nyaha inshuti yanjye, njya gukora siporo, ndiyuhagira, maze nsohotse banki irampamagara iti ‘Mwafashe amafaranga?’ Ndayisubiza nti ‘Yego.’ Iti ‘Mwafashe Amayero 12.000?’ Nti ‘Yego rwose.’ Nyamara harimo Amayero 120.000.”
Amaze kumenyeshwa ibyabaye, yahise asubira kuri banki ari kumwe n’inshuti ye kugira ngo basubize amafaranga bari bahawe arenze ayo bashakaga kubikuza.
Banki yavuze ko ari ikosa ry’umuntu
Mu itangazo yasohoye, banki yemeje ko yahise ibona iryo kosa, isobanura ko ryatewe n’umuntu.
Iti “Kuri rimwe mu mashami yacu, ikosa ry’umuntu ryatumye umukiliya ahabwa amafaranga arenze ayo yari yasabye kubikuza. Twasabye abakiliya imbabazi ku kibazo byabateje, tunabashimira ubufatanye n’imyitwarire yabo y’intangarugero.”
Nyuma yo gusubiza amafaranga, abo bagabo bahawe agapaki ka bombo na banki mu rwego rwo kubashimira.





Ibitekerezo 0