Bivugwa ko ibyo bitagangurirwa byari kugurishwa mu Budage agera kuri miliyoni 1,5 z’amayero (arenga miliyari 2,4 Frw). Ibyo bitagangurirwa byari bihishe mu masogisi yashyizwe mu mavarisi atatu.

Mu igenzura risanzwe, abakozi ba gasutamo babonye ibintu bidasanzwe mu mizigo y’abo bagenzi.

Cora Suárez usanzwe ari inzobere mu micungire y’amashyamba n’inyamaswa zo mu gasozi wagize uruhare mu igenzura, yagize ati “Twasanze ibitagangurirwa byo mu bwoko bwa tarantula biri mu byiciro bitandukanye by’imikurire, kuva ku magi n’ibito kugeza ku bikuru.”

Abayobozi bo muri Peru bavuze ko abo bakekwaho icyaha bari bakusanyije amoko atandukanye y’ibyo bitagangurirwa mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Muri byo harimo amoko atarasobanurwa n’abahanga mu bya siyansi. Bivugwa ko umwe mu bakekwaho icyaha ari umushakashatsi wiga ibitagangurirwa byo mu bwoko bwa tarantula.

Ibyo bitagangurirwa byafatiriwe kandi biri gukorerwa igenzura kugira ngo hamenyekane amoko yabyo. Nyuma bizoherezwa mu kigo cyemewe cyo kubibungabunga no korora inyamaswa. Abakekwaho icyaha batatu batawe muri yombi.

Ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa zo mu gasozi bwinjiza hafi miliyari 20 z’amadolari, ku isi buri mwaka, nk’uko Interpol ibivuga.

Cora Suárez yavuze ko igitagangurirwa kimwe gishobora kugura amayero agera kuri 500 (arenga ibihumbi 824 Frw). Hashingiwe kuri ayo mafaranga, agaciro k’ibyo bitagangurirwa byafashwe kagereranywa na miliyoni 1,5 z’amayero.

Bimwe muri byo, rimwe na rimwe bigira amabara agaragara cyane, bikekwa ko byari bigenewe abegeranya inyamaswa, ubushakashatsi bwa siyansi n’isoko ry’amatungo yororerwa mu ngo.

Abayobozi ba Peru badashe Abanyaburayi bari bibye ibitagangurirwa 3000