Ibi bikubiye mu itangazo Komisiyo ya AU yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, i Addis Abeba muri Ethiopia.
Mahmoud Ali Youssouf yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iyi ntambwe, agaragaza ko kwakira amarushanwa akomeye nka Formula 1 bifite akamaro kanini mu guteza imbere siporo, ubukerarugendo no gukurura ishoramari muri Afurika.
Yagaragaje ko amarushanwa mpuzamahanga nk’aya afasha ibihugu bya Afurika kurushaho kumenyekana ku rwego rw’Isi, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage ndetse no kwagura amahirwe y’urubyiruko.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimangiye ko siporo ishobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu burambye, guhanga imirimo, guteza imbere urubyiruko no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yavuze ko ari ngombwa kubyaza umusaruro ibikorwa nk’ibi kugira ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu bukungu bushingiye kuri siporo ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje kandi ko kwakira amarushanwa akomeye bishobora guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, ndetse bigafasha Abanyafurika kubyaza umusaruro impano zabo mu guhanga udushya no kwihangira imirimo.
Komisiyo ya AU yavuze ko gahunda yo kuzana Formula 1 mu Rwanda ijyanye n’intego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zikubiye muri Agenda 2063, zigamije kubaka Afurika yunze ubumwe, iteye imbere, ifite amahoro kandi abaturage bayo bagira uruhare mu iterambere ryayo.
Mahmoud Ali Youssouf yasabye ibihugu bigize AU, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gushyira hamwe, kugira ngo siporo irusheho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, ubufatanye hagati y’ibihugu no kuzamura ijambo rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda rwemeje ku mugaragaro ko ruzakira amarushanwa y’imodoka za Formula 1, nyuma y’amasezerano y’imyaka 10 yashyizweho umukono ku wa 13 Ukwakira 2026. Aya masezerano yatangarijwe i Kigali mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem.
Biteganyijwe ko amarushanwa ya mbere azabera mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, aho hazubakwa ikibuga cyihariye mu Karere ka Bugesera, ku bilometero hafi 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa. Icyo kibuga kizubakwa ku bipimo mpuzamahanga bya FIA Grade 1.






Ibitekerezo 0