Ubu butumwa yabutanze ku Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo 2026, mu gihe hakomeje imyiteguro y’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aho abakandida bakomoka muri Afurika bahanganye n’abaturuka ku yindi migabane.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Mahmoud Ali Youssouf yagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbere inyungu rusange z’umugabane, aho gushyigikira abakandida batandukanye mu buryo bushobora kugabanya amahirwe y’Umunyafurika yo gutsinda.

Yagize ati “Kuri ubu, umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF urimo guhatanirwa n’abakandida b’Abanyafurika n’abatari Abanyafurika. Afurika igomba gukomeza kunga ubumwe kugira ngo ishyire imbere intsinzi y’Umunyafurika. Tugomba kwirinda gucikamo ibice.”

Ubu butumwa buje mu gihe hakomeje impaka ku cyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gushyigikira umukandida uturuka hanze ya Afurika, nyuma yo gukura Juliana Amato Lumumba mu bahatanira kuyobora OIF.

Iki cyemezo cya RDC cyanenzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko kinyuranyije n’umwanzuro wari warafashwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE, Nduhungirehe yavuze ko AU yari yemeje ko ibihugu byayo biri muri OIF bigomba gushyigikira umwe mu bakandida batatu b’Abanyafurika bahatanira kuyobora uwo muryango.

Yagize ati “Ndibutsa umwanzuro w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo ku wa 28 kugeza ku wa 29 Nyakanga uyu mwaka, yemeje abakandida batatu b’Abanyafurika, igasaba ibihugu bigize uwo muryango kandi biri no muri Francophonie, uko ari 27, gushyigikira umwe muri abo bakandida batatu.”

Yakomeje agira ati “Kuba RDC ishyigikiye umukandida utari Umunyafurika ni ukurenga ku mugaragaro ku mwanzuro w’iyo Nama.”

Nubwo yanenze icyo cyemezo, Nduhungirehe yashimye kuba RDC yarakuye Juliana Amato Lumumba mu bahatanira kuyobora OIF, avuga ko byatanze amahirwe yo gushaka ubwumvikane no kwirinda ko amatora yaba urundi rubuga rwo guhangana hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umukandida uhataniye uwo mwanya, Louise Mushikiwabo, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya AU bushimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyigikira umukandida ukomoka kuri uwo mugabane, aho gutatanya amajwi yabyo, ibintu bishobora gutuma uwo mwanya wegukanwa n’umukandida utari Umunyafurika.

Mushikiwabo ahataniye kongera kuyobora OIF