Ibi byabaye ku wa 24 Nyakanga 2025, mu ndege ya TUI ifite nimero TOM 664, yari ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Birmingham mu Bwongereza yerekeza i Melbourne muri Leta ya Florida, muri Amerika.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, Parker yasinze inzoga, maze ubwo indege yari iri guhaguruka, arenga ku mabwiriza y’umupilote amusaba kuguma mu cyicaro cye.
Uyu mugore yahagurutse ashaka kujya mu bwiherero, ariko ageze mu nzira inyura hagati y’intebe, akuramo ikabutura n’ikariso, yerekana ubwambure bwe imbere y’abandi bagenzi.
Imyitwarire ye yateje impagarara mu ndege, bituma ihindura icyerekezo, ijya kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Manchester.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo bikorwa byateje igihombo cy’ibihumbi 20 by’amapawundi, bitewe n’ihinduka ry’urugendo rw’indege.
Parker yemereye Urukiko rwa Manchester ibyaha byo gusinda mu ndege, kutumvira amabwiriza y’umupilote no gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwe rwoherezwa mu rukiko rufite ububasha bwo gutanga ibihano bikomeye, kuko ibyaha aregwa bishobora gutuma afungwa.
Urubanza rwo kugena igihano cye rwoherejwe mu Rukiko rwa Minshull Street Crown Court, rukazaburanishwa mu Kuboza 2026.
Mu Bwongereza, gusinda no guteza umutekano muke mu ndege bishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri cyangwa ihazabu y’amapawundi 5.000.





Ibitekerezo 0