Abashoramari bifuje kugura imigabane myinshi ku buryo Anthropic yagurishije irenze iyo yari yateganyije. Igiciro cy’umugabane umwe cyashyizwe ku madolari 83, kivuye ku yo iki kigo cyari cyateganyije ari hagati ya 70 na 78.
Umwe mu bashoramari ba mbere ba Anthropic yabwiye BBC ko imigabane abashoramari basabye kugura yikubaga inshuro icumi iyari yashyizwe ku isoko. Yasabye ko amazina ye atatangazwa.
Byari biteganyijwe ko iyo migabane itangira gucuruzwa i New York ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026. Ku giciro cya buri mugabane, agaciro ka Anthropic kagereranywaga na miliyari 1500 z’Amadolari, karuta aka Walmart na Samsung, kakanegera aka Tesla na Meta.
Mu mezi icyenda ya mbere ya 2026, Anthropic yinjije miliyari 33 z’Amadolari, uko abakoresha porogaramu zayo mu kwandika, gukora porogaramu za mudasobwa no gusesengura amakuru barushagaho kwiyongera. Icyakora, inyandiko iki kigo cyatanze ubwo cyiteguraga kugurisha imigabane igaragaza ko muri ayo mezi cyahombye miliyari 104 z’Amadolari.
Yang Wang, umusesenguzi muri Counterpoint Research, yavuze ko kimwe mu byo abashoramari bibaza ari ubushobozi bwa Anthropic bwo kwishyura miliyari amagana z’amadolari mu myaka ibiri.
Amafaranga Anthropic ishobora gukusanya agera kuri miliyari 107 z’Amadolari, ubariyemo miliyari 26 ziteganyijwe guturuka ku ishoramari ry’ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google, Microsoft na Nvidia. Ishobora no kubona izindi miliyari 12 mu gihe yagurisha indi migabane bitewe n’ubwinshi bw’abashaka kuyigura.
Anthropic yashinzwe mu 2021 n’abantu barindwi bahoze bakorera OpenAI, barimo Dario Amodei na mushiki we Daniela Amodei. Ni cyo kigo cya mbere gikora ibijyanye n’ubwenge buhangano gusa gishyize imigabane yacyo ku isoko rusange muri Amerika. OpenAI, yakoze ChatGPT, yitezwe kuri iryo soko mu 2027.





Ibitekerezo 0