Ibi bitero byagabwe ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, nk'uko ikinyamakuru Wall Street Journal cyabitangaje, gishingiye ku makuru cyahawe n'abayobozi bo muri Amerika batifuje ko amazina yabo atangazwa.
Abo bayobozi bavuze ko ibi bitero biri mu ruhererekane rw'ibitero bya gisirikare bifite intego zihariye Amerika imaze ibyumweru ikora kuri Iran, nyuma y'igihe hari agahenge mu mirwano hagati y'impande zombi.
Umwe muri abo bayobozi yasobanuye ko igisirikare cya Amerika kiri kugerageza kugira ibanga ibi bitero, kugira ngo bidafatwa nk'ikimenyetso cy'uko Washington ishaka kongera gutangiza ibikorwa bya gisirikare bikomeye kuri Iran.
Ibiro bya Minisiteri y'Ingabo ya Amerika, Pentagon, byabajijwe n'Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, kuri ibi bitero, byohereza abanyamakuru ku buyobozi bw'ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, ariko ntibwahise butanga igisubizo.
Ikigo Ntaramakuru cya Iran, IRNA, cyari cyatangaje ko ku kirwa cya Qeshm humvikanye ibisasu bitanu biturika, ndetse ko abaturage bahabonye indege ebyiri mu kirere.
Ibi bitero byagabwe mu gihe habura umunsi umwe ngo muri Amerika habe amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Byabaye kandi mu gihe Perezida Trump yari aherutse kugaragaza ko hari icyizere cyo kugera ku masezerano na Iran.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa Mbere, Trump yavuze ko Iran yifuza kugera ku masezerano vuba bishoboka, kandi ko hari amahirwe y'uko ibyo bishobora kugerwaho.
Intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran.
Kuva icyo gihe, Iran yafunze Umuhora wa Hormuz, ufite uruhare rukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga, ndetse ikajya igaba ibitero ku mato agerageza kuwunyuramo atabiherewe uburenganzira.
Nubwo kuva muri Nzeri 2026 hari agahenge mu bikorwa bya gisirikare, Amerika na Israel byongeye gukaza iterabwoba kuri Iran mu minsi ishize.
Ibi bibaye mu gihe Amerika yitegura amatora akomeye kuri Perezida Trump, na ho muri Israel hakaba hakomeje kutamenyekana neza uko ibintu bizagenda muri politiki nyuma y'amatora.





Ibitekerezo 0