Iyi mibare yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Umutwe w’Abadepite muri Amerika. Inyandiko yashyize ahagaragara zerekana ko ibigo byari byasabye uruhushya rwo kohereza mu Bushinwa AI chips miliyoni 3,4. Mu zemerewe koherezwa harimo iza H200 zikorwa na Nvidia na MI325X zikorwa na AMD.
Mu mpushya zatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi ya Amerika, izireba Tencent zari iza AI chips 150.000, Alibaba igenewe 75.000, Baidu igenewe 43.000 naho BYD igenewe 4.000. Ibyo bigo bine biri ku rutonde rwa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika rw’ibigo ivuga ko bishyigikiwe n’igisirikare cy’u Bushinwa.
Chris McGuire, wahoze ari umuyobozi muri Guverinoma ya Amerika, yavuze ko biteye kwibaza niba Minisiteri y’Ubucuruzi yarasuzumye bihagije ingaruka izo mpushya zishobora kugira ku mutekano w’igihugu, dore ko ibigo biri kuri urwo rutonde byari bigenewe hejuru ya 30% ya AI chips zemerewe koherezwa.
Nvidia yatangaje ko impushya yahawe zagengwaga n’amabwiriza akomeye kandi zikagena umubare wa AI chips yashoboraga kohereza. Yagize iti “Nubwo twabonye impushya zimwe, kuva icyo gihe twahagaritse kohereza H200 mu Bushinwa.”
Ku butegetsi bwa Joe Biden, Amerika yari yarakumiriye igurishwa ry’izo AI chips mu Bushinwa, itinya ko zakongerera ingufu igisirikare cyabwo kandi zikagabanya intera Amerika ibusiga mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Mu Ukuboza 2025, Trump yemereye Nvidia kugurisha H200 mu Bushinwa.
Muri Nyakanga, Jeffrey Kessler wo muri Minisiteri y’Ubucuruzi yabwiye komisiyo ko kohereza izo AI chips byari byatangiye, ariko ko hari hamaze koherezwa nke cyane. Reuters yaje gutangaza ko ibigo bikomeye byo mu Bushinwa bikorera kuri internet byari byarabonye AI chips H200 zigera ku 10.000 buri kimwe.
Brian Mast, uyobora komisiyo, yavuze ko ari ubwa mbere hatangajwe amakuru arambuye gutya kuva itegeko rigenga ibyoherezwa mu mahanga ryavugururwa mu 2018.





Ibitekerezo 0