Amerika ntiremeza aya makuru yatangajwe nyuma y’uko intumwa za Perezida Donald Trump zibonanye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ndetse na Zelenskyy, mu biganiro bigamije guhagarika intambara.

Mu magambo ibiro bye byashyize ahagaragara ku wa Gatandatu, Zelenskyy yagize ati “Abanyamerika babajije bati ‘Byagenda bite Ukraine yinjiye muri NATO? Ese yava muri Donbas?’ Bwari ubwa mbere iki kibazo kibajijwe.”

Yasobanuye ko aramutse ahawe icyifuzo gifatika kirimo kwizezwa umutekano, kitagabanya ubushobozi bw’ingabo za Ukraine, kandi kigateganya amafaranga yo kongera kubaka igihugu, yakigeza ku baturage bakagifataho umwanzuro muri referandumu.

Ku wa Kane, intumwa za Amerika, Jared Kushner na Steve Witkoff, zahuye na Zelenskyy i Dublin muri Ireland, nyuma yo kuganira na Putin i Moscow.

Ukraine imaze igihe ishaka kwinjira muri NATO, ariko Amerika n’ibindi bihugu byagiye bibyanga. U Burusiya na bwo buvuga ko butakwemera ikindi gihugu gihana imbibi na bwo cyinjira muri uyu muryango.

U Burusiya bugenzura hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo igice kinini cya Donetsk na Luhansk bigize Donbas. Zelenskyy yakomeje gushimangira ko igihugu cye kitazatanga ubutaka bwacyo.

Moscow isaba ko ingabo za Ukraine zigabanywa, igatanga ubutaka kandi ikiyemeza kutagira uruhande ibogamiraho. Kyiv ivuga ko ibyo byayibuza kwirinda ibitero bishya.

Ntibiramenyekana niba Amerika yaratanze koko icyifuzo cyo kwinjiza Ukraine muri NATO. Ibiro bya Perezida wa Amerika ntibyari byasubiza ubusabe bwo kugira icyo bibivugaho.

Ibiganiro biheruka byabereye i Abu Dhabi. U Burusiya bwongeye kuvuga ko butazahagarika imirwano hatabanje amasezerano ya nyuma y’amahoro, arimo guhabwa n’ubutaka ingabo zabwo zitarigarurira. Intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.