Ibi byatangajwe ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu rwego rwa politiki y’ubucuruzi ya Perezida Donald Trump, igamije guteza imbere inganda zo muri Amerika no guhanga imirimo.
U Bushinwa buzacibwa umusoro ushobora kugera kuri 40%, Vietnam igere kuri 35%, mu gihe ibindi bihugu bizacibwa hagati ya 20% na 25%.
Ibihugu bizagerwaho n’iyi misoro birimo Singapore, u Busuwisi, Indonesia, Malaysia, Cambodia, Thailand, Koreya, Vietnam, Taiwan, Bangladesh, u Buyapani n’u Buhinde, hamwe n’u Bushinwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Iyi misoro mishya biteganyijwe ko izatangira gukurikizwa mu 2027.
Yatangajwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rutesheje agaciro imisoro Trump yari yashyizeho, izwi nka Liberation Day tariffs.
Uhagarariye Amerika mu by’ubucuruzi, Jamieson Greer, yavuze ko iyi misoro igamije gushyiraho uburyo buboneye bwo guhangana ku isoko no kurengera abakozi b’Abanyamerika.
Yashinje ibihugu bimwe gukoresha politiki zigamije guteza imbere inganda zabyo, zirimo kugabanya imishahara y’abakozi, bikabangamira inganda zo muri Amerika.
Icyakora, abahanga mu bukungu baburiye ko iyi misoro ishobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka no kudindiza ubucuruzi mpuzamahanga.
Stephen Brown wo muri Capital Economics yavuze ko ingaruka zayo zishobora kuba zidakomeye nk’uko bigaragara, kuko hari imisoro mishya isimbura iyari yaratangajwe mbere.
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yanenze izi ngamba, yibutsa ko impande zombi zari zarumvikanye ku musoro ntarengwa wa 15%.
Ibi bibaye mu gihe Amerika n’u Bushinwa bikomeje kutumvikana ku bucuruzi, nubwo intambara y’imisoro hagati yabyo yahagaritswe by’agateganyo kugeza ku wa 10 Mutarama.





Ibitekerezo 0