Mu bihe bishize Perezida Donald Trump yakangishije kugaba ibitero bya gisirikare kuri Nigeria kubera uburyo Abakirisitu bafatwa. Guverinoma y’iki gihugu yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko cyashingiye ku makuru atari yo n’imibare idahwitse.

Frank Garcia, umwe mu bayobozi bungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane ko iki kibazo kiri mu byihutirwa.

Yavuze ko Amerika ikorana n’abayobozi ba Nigeria mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa imiryango y’Abakirisitu no kugeza abarigiramo uruhare imbere y’ubutabera.

Ati “Ikibabaje ni uko ihohoterwa ritahagaze.”

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Nigeria, Mohammed Idris, ntiyahise asubiza ubusabe bwo kugira icyo abivugaho. Abayobozi b’iki gihugu basanzwe bavuga ko bahanganye n’iterabwoba, aho kuba itotezwa ry’Abakirisitu.

Bavuze ko bakwemera ubufasha bwa Amerika mu kurwanya inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya Islam, igihe ubusugire bw’igihugu bwaba bwubahirijwe.

Umutekano muke uri ku isonga ry’ibibazo bigarukwaho mu kwiyamamaza, mbere y’amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 16 Mutarama 2027.

Nigeria ihanganye n’inyeshyamba, ubujura bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’amakimbirane y’abahinzi n’aborozi mu Majyaruguru, ndetse n’ishimutwa rigamije kwaka incungu.

Riley Barnes, na we uri mu bayobozi bungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yavuze ko Nigeria yongereye abapolisi, yohereza abarinzi b’amashyamba kandi yongera ibikorwa byo gufata no gukurikirana abakekwaho ibyaha.

Icyakora, yavuze ko izo ngamba zitatumye Abakirisitu bo mu karere ko hagati mu gihugu barushaho kugira umutekano.

Umudepite w’Umu-Republicain, Riley Moore, yagaragaje ubwiyongere bukomeye bw’ihohoterwa muri Leta ya Plateau, asaba ko Nigeria itavanwa kuri urwo rutonde kuko itarakora ibihagije.

Nigeria ituwe n’amoko arenga 200, arimo Abakirisitu, Abayisilamu n’abayoboke b’imyemerere gakondo. Nubwo ifite amateka yo kubana mu mahoro, yagiye ibamo urugomo, akenshi rushingiye ku makimbirane y’amoko no guhatanira umutungo udahagije.