Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 23 Ukwakira 2026. Ayo mabwiriza agamije kurinda indege ibitero bishobora kugabwa biturutse ku butaka.
Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili, FAA, kibuza indege z’ibigo bikora ubwikorezi byo muri icyo gihugu kunyura mu bice by’ikirere cy’amahanga birimo intambara, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro cyangwa umwuka mubi ushobora guhungabanya umutekano wazo.
Izi ngamba zinareba ibigo by’amahanga bikora ingendo zikorana n’ibigo by’indege byo muri Amerika [codeshare]. Air France na KLM zombi zikorana na Delta.
Itegeko rya FAA rimaze imyaka irenga itandatu ribuza ingendo hejuru ya Iraq ku butumburuke buri munsi ya metero 9.754.
Minisiteri yagaragaje ko kuva mu ntangiriro za 2022 kugeza mu 2025, Air France yakoze ingendo zirenga 30, naho KLM ikora izirenga 100, zikoresha kode ya Delta, zinyuze mu kirere cyabujijwe na FAA.
Ibyo bigo bigomba kwishyura amadolari 265.000 mu minsi 60. Asigaye bizayasabwa ari uko byongeye kurenga ku mabwiriza mu gihe cy’umwaka umwe.
Air France na KLM ntibyahise bigira icyo bitangariza Reuters, ariko byari byabwiye minisiteri ko byiyemeje kubahiriza amabwiriza igihe cyose kandi ko bifatana iki kibazo uburemere.
Byasobanuye ko kubera indege zagombaga gutandukanywa mu kirere kugira ngo zitabangamirana, abagenzura ingendo z’indege muri ako gace bategetse abapilote babyo kugabanya ubutumburuke cyangwa bababuza kubwongera.
Ibyo bigo byombi byavuze ko byemeraga ko izo ngendo zagombaga gufatwa nk’izakozwe mu bihe byihutirwa, bityo zikemererwa kurengerwa n’ubusonerwe buteganywa muri ayo mabwiriza.
Byashingiye ku ngaruka ku mutekano zishobora guterwa no kwanga kubahiriza amabwiriza y’abagenzura ingendo z’indege. Bivuga ko ibyabaye byatewe n’amabwiriza byahawe mu gihe indege zabyo zari mu kirere, aho kuba icyemezo cy’abapilote cyo kutubahiriza amategeko.
Delta yo yanze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo.






Ibitekerezo 0