Urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri Amerika, FAA, rwategetse ko indege zihagarikwa guhaguruka kubera “ibihe bidasanzwe no ku mpamvu z’umutekano”.
Duffy yasobanuye ko icyo kibazo cyageze ku bigo byose bigenzura urujya n’uruza rw’indege mu kirere, bigatuma hafatwa icyemezo cyo guhagarika ihaguruka ryazo mu gihugu hose.
Ati “Abatekinisiye ba FAA barimo gusuzuma iki kibazo. Tuzahita dutanga amakuru mashya tukimara kuyabona.”
Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, nta gihe cyari cyatangajwe indege zizongera kwemererwa guhaguruka. Umubare w’ingendo zari zahagaritswe na wo ntiwari wakamenyekanye.
Ibibuga byinshi bikomeye byemeje ko byahagaritse ihaguruka ry’indege, bisaba abagenzi kubaza ibigo by’indege bagendamo uko ingendo zabo zihagaze.
Muri ibyo bibuga harimo icya Atlanta, Reagan cyo i Washington DC, Miami International, BWI Marshall, George Bush Intercontinental, Los Angeles International, Harry Reid International cyo muri Las Vegas, JFK na Philadelphia International.
Iki kibazo cyanatumye bamwe mu bagenzi bari bamaze kugera aho bajya baguma mu ndege, kubera ko zitashoboraga kugera aho abagenzi basohokera.
Umugenzi wari wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Los Angeles avuye i Newark yabwiye CBS News ko indege barimo itashoboraga kugera aho bagombaga gusohokera, kuko hari indi yari ihategereje guhaguruka ariko itabyemerewe.
Undi mugenzi wari umaze kugera i Austin yavuze ko we na bagenzi be basabwe gukomeza gutegereza bari mu ndege, kuko na bo batashoboraga kuyivamo.
Urubuga Flightradar24 rukurikirana ingendo z’indege rwatangaje ko icyo gihe indege 3.100 zari mu kirere zerekeza ku bibuga byo muri Amerika. Rwongeyeho ko nta zindi ndege zari zirimo guhaguruka.
FAA yavuze ko ingendo mpuzamahanga zerekeza muri Amerika zari kuzajya zifatirwa ibyemezo hakurikijwe uko buri imwe ihagaze.
Itangazo ryo guhagarika ihaguruka ry’indege ryari ryashyizwe ku rubuga rwa FAA ryaje gukurwaho. Icyakora, kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, nta makuru yemezaga ko icyemezo cyo guhagarika indege cyari cyakuweho.





Ibitekerezo 0