Mu itangazo rye rya mbere kuva muri Nzeri atewe inshinge ebyiri ntizimufate, Pike yavuze ko kuva muri iryo joro nta mwanya n’umwe aramara atababara.

Ati “Umubiri wanjye urababara. Amaboko yanjye arababara. Ibiganza byanjye birababara. Umuhogo wanjye urababara. Ndacyafite ingorane zo kuvuga. Kandi ububabare si ubwo ku mubiri gusa. Ndababara mu bitekerezo no mu mutima.”

Pike yarokotse nyuma yo guterwa inshinge ebyiri z’umuti wa pentobarbital, ahita ajya muri coma aho gupfa. Nyuma yasubijwe muri gereza, aho amaze imyaka 30 afungiwe kwica Colleen Slemmer mu 1995.

Abamwunganira bari batangaje ko nyuma y’icyo gikorwa yarwaye umusonga, amaboko ye akabyimba cyane, ndetse akananirwa kumira.

Mu itangazo ryo ku wa Gatanu, yavuze ko agenda yoroherwa kandi agasubirana imbaraga, ariko ashimangira ko gukira bitavuze ko ameze neza.

Pike yari afite imyaka 18 ubwo we n’uwari umukunzi we, Tadaryl Shipp, bakubitaga, bagakorera iyicarubozo bakanica Slemmer wari ufite imyaka 19. Bari barahuriye mu kigo cyahuguraga urubyiruko rufite amikoro make mu myuga.

Shipp ntiyakatiwe urwo gupfa kuko igihe icyaha cyakorwaga yari atarageza ku myaka y’ubukure. Aracyafunzwe.

Pike yavuze ko atigeze atekereza ko yakomeza kubaho nyuma y’ijoro yari yateganyijwe kwicirwaho.

Urwego rushinzwe amagereza muri Tennessee ntiruratangaza icyatumye igikorwa cyo kumwica kitagenda nk’uko cyari cyateganyijwe.

Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibikorwa byose byo kurangiza ibihano by’urupfu mu gihe gisigaye cy’umwaka, anategeka iperereza ryigenga.

Abajijwe niba Pike ashobora kongera gushyirwa mu gikorwa cyo kwicwa, Lee yavuze ko atekereza ko igihano cye kizagumaho, keretse inkiko zibyemeje ukundi.

Pike yari agiye kuba umugore wa mbere wishwe muri Tennessee mu rwego rwo kurangiza igihano cy’urupfu mu myaka isaga 200. Abamwunganira bamaze imyaka bajuririra urubanza rwe. Mbere y’igikorwa cyo kumwica, Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika na Lee bari banze kugihagarika.

Pike yavuze ko ubu ababara umubiri wose