Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Fani-Kayode yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, hamwe n’abadipolomate bo mu bindi bihugu 14.
Nyuma y’uwo muhango, uyu mugabo wahoze ari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere muri Nigeria, yatangaje kuri X ko igice kimwerekeye ari cyo cyonyine kitagaragaye mu mashusho y’ibiro bya Perezida.
Ati “Mu bantu 15 bose bagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango muri iki gitondo, igice cya Nigeria ni cyo cyonyine cyakuwemo.”
Yavuze ko yabibwiye Ramaphosa, na we agategeka ababishinzwe kubikemura. Yanatangaje ko yanze kugirana ikiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, SABC, mu rwego rwo kugaragaza ko atabyishimiye.
Umuvugizi wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yamaganye ibyo uyu mudipolomate yatangaje. Yasobanuye ko Ramaphosa yamurangiye umunyamakuru wa SABC, Sophie Mokoena, aho kwivanga mu mikorere y’icyo kigo.
Ati “SABC ni ikigo cy’itangazamakuru cya rubanda. Perezida nta bubasha ahabwa n’amategeko cyangwa politiki bwo kwivanga mu mikorere yacyo cyangwa mu byemezo by’ubwanditsi bwacyo.”
Magwenya yavuze ko uburyo uyu ambasaderi yitwaye ku kibazo yise icy’imikorere kitari gikomeye, butari bukwiye.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo, Clayson Monyela, na we yasangije abantu amashusho agaragaza ko SABC yatambukije ijambo rya Fani-Kayode imbonankubone. Yamusabye kujya anyuza ibibazo bye mu nzira zabugenewe aho kubishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, uyu ambasaderi yavugaga amashusho y’ibiro bya Perezida, mu gihe abayobozi bamushubije bifashishije aya SABC. Impamvu ijambo rye ritagaragaye mu mashusho y’ibiro bya Perezida, cyangwa niba byarakozwe nkana, ntiyasobanutse.
Uku kutumvikana kuje mu gihe umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi gaturuka ku ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo, ibibazo by’abimukira n’inyungu z’ubucuruzi.
Mu 2019, ibitero byibasiye abanyamahanga byatumye muri Nigeria haba imyigaragambyo yo kwihimura ku bigo byo muri Afurika y’Epfo, birimo MTN na Shoprite.





Ibitekerezo 0