Yabigarutseho tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yari igamije kurushaho kwigisha no gusobanurira amahanga cyane cyane urubyiruko rwavukiye muri Congo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Jenoside yakorewe Abatutsi: inshingano zo kwibuka no gukumira ko itazongera kubaho.”
Yitabiriwe n’abantu barenga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Congo, abadipolomate, abayobozi bo muri Leta ya Congo, abayobozi b’amadini, abahagarariye sosiyete sivile, abanyamakuru, abayobozi ba za kaminuza n’abanyeshuri baturutse muri kaminuza eshatu: Université Marien Ngouabi, Université Denis Sassou N’Guesso na CIESPAC.
Ambasaderi Busabizwa yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku wa 7 Mata kugeza muri Nyakanga 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi ijana. Yashimangiye ko Jenoside itabaye impanuka, ahubwo yateguwe igihe kirekire, bishingiye ku ivangura n’imvugo z’urwango, hagamijwe kurimbura Abatutsi.
Yagaragaje kandi uruhare n’inshingano by’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko kudaha agaciro amakuru n’impuruza byatanzwe mbere ya Jenoside, anasobanura akamaro k’ubutabera mu guhana abayigizemo uruhare no kurwanya umuco wo kudahana.
Ambasaderi Busabizwa yashimangiye ko kuvuga cyangwa kwandika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mazina yayo nyakuri, kubungabunga amateka no kuyigisha urubyiruko ari inkingi z’ingenzi mu kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni yo nyito ikwiye kandi ni na yo ubu ikoreshwa mu nyandiko z’Umuryango w’Abibumbye. Iyi nyito ikuraho urujijo urwo ari rwo rwose kuko igaragaza neza itsinda ry’abantu Jenoside yari igamije kurimbura, kandi ikabuza abashaka kuyobya amateka bayigaragaza nk’intambara ishingiye ku moko cyangwa ubwicanyi bw’impande zombi gukomeza kuyihindura uko itari.”
Ambasaderi Busabizwa yavuze ko inyito ya nyayo itirengagiza ko hari Abahutu n’abandi bantu bishwe bazira ko banze kwifatanya n’abicanyi cyangwa abagerageje kurokora Abatutsi.
Yagaragaje ko kwibuka atari inshingano z’u Rwanda gusa, ahubwo ari inshingano z’abantu bose kuko ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ivangura bishobora guteza ibyago ku bantu bose.
Yibukije abitabiriye ibi biganiro ko ku wa 20 Nzeri 2023, mu nama ya 45 yabereye i Riyadh, Komite y’Umurage w’Isi ya UNESCO yashyize ku rutonde rw’Umurage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari zo: Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero.
Ati “Iki cyemezo gifite igisobanuro gikomeye cyane. Kigaragaza ko amateka y’izi nzibutso atareba Abanyarwanda bonyine, ahubwo ko ari isomo rikomeye ku bantu bose ku Isi.”
Muri iyi nama kandi hatanzwe ibiganiro, byatanzwe na Dr. Appolos D. Mebardoum ukomoka muri Tchad wasangije abandi ubuhamya bw'uko yasanze u Rwanda mu 1995 ubwo yakoreraga umuryango MSF (Médecins sans Frontières) w’abaganga batagira umupaka.
Umunyamakuru Mehdi Ba ukorera Jeune Afrique, yagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru mu bihe bya Jenoside, asobanura inshingano zaryo mu gutangaza amakuru ashingiye ku kuri, kurwanya imvugo z'urwango no gukumira ikwirakwizwa ry'ibitekerezo bishobora gutera Jenoside.
Prof. Jean-Pierre Karegeye we yagaragaje uruhare n'imyitwarire ya bamwe mu mpuguke mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko buri wese afite inshingano zo kurinda ukuri kw'amateka no kugira uruhare mu gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Dr. Samantha J. Lakin yagarutse ku nzira y'ubutabera u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo ruhane abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uyu mushakashatsi yibukije urubyiruko cyane cyane abakomoka ku miryango y’abahoze ari impunzi bari hirya no hino mu bihugu bya Afurika birimo na Repubulika ya Congo, ko bafite inshingano yo kurinda ukuri kw’amateka no kurwanya imvugo ziyagoreka.
Abitabiriye iyi inama bagize umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.












Ibitekerezo 0