Mu Butaliyani, abayobozi batangaje ko ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubutumwa bumwe bwo kuri email bwohererejwe amashuri ya Leta 6.300 muri 7.476. Amashuri yigenga ntiyagezweho n’ubu butumwa.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko igenzura ryari rimaze gukorwa ritagaragaje ibimenyetso by’uko hari ibyago byo kwibasirwai.
Ati “Ubu butumwa busa n’ubufitanye isano n’umugambi wo guteza ubwoba n’impungenge.”
Muri Ecosse, ushinzwe uburezi, Mairi McAllan, yatangaje ko nta kaga kibasiye abaturage, kandi ko abapolisi b’inzobere mu byaha by’ikoranabuhanga barimo gushaka inkomoko y’ubwo butumwa.
Yagaragaje ko nk’umubyeyi n’umudepite yumva impungenge byateye ababyeyi, abanyeshuri, ababarera n’abakozi b’amashuri.
Polisi ya Ecosse yavuze ko yahise isuzuma ubwo butumwa, igasanga ari ibinyoma. Nubwo amwe mu mashuri yari yahungishije abanyeshuri, yasabye ko ubutumwa ubwabwo butaba impamvu yo guhungisha abanyeshuri cyangwa kubuza abana kwiga.
Muri Irlande y’Amajyaruguru, inzego z’uburezi zasabye amashuri gukomeza gukora, keretse polisi iyagiriye inama inyuranye n’iyi. Ntibiramenyekana niba ibi bikorwa byo mu bice bitandukanye bifitanye isano.
Ubutumwa bwoherejwe mu Butaliyani bwavugaga ko buturutse kuri “Mikhail Andropov”, wiyitaga umuyobozi wa “Vilayat di Misoginistan”.
BBC yabonye ubwohererejwe amashuri yo muri Ecosse, busa n’ubwo mu Butaliyani kandi bukagarukamo iryo zina, ariko nyiraryo akiyita umuyobozi w’umushinga “Red Owl”.
Minisitiri w’Uburezi w’u Butaliyani, Giuseppe Valditara, yavuze ko bishoboka ko ari igitero cy’ikoranabuhanga aho kuba ibyago byo kugabwaho igitero. Yagaragaje ko bisa n’umugambi wibasiye indege, amaduka manini n’ibitaro byo mu Burayi.
Mu cyumweru gishize, ibibuga by’indege byo mu Butaliyani n’indege zo mu bindi bihugu by’i Burayi byari byibasiwe n’ubutumwa bw’ibinyoma ku bisasu, butera ubwoba n’ihungabana ry’ingendo.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri y’i Milan bahise bakeka ko ubutumwa ari ibinyoma, bahitamo kudahungisha abanyeshuri.
Mu mashuri menshi yari yahungishijwe abanyeshuri, bemerewe gusubira mu masomo nyuma y’uko impungenge zikuweho. Bamwe mu babyeyi bahisemo gutahana abana, ariko amashuri menshi y’i Milan ntiyatumye bataha.
Mu karere ka Umbria, umuyobozi Stefania Proietti yavuze ko igenzura ryakozwe mu mashuri ritabonye ibisasu, kandi ko inzego z’umutekano zakomezaga gusuzuma buri butumwa bwakiriwe.





Ibitekerezo 0