Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, beretswe amahirwe menshi yabafasha kwagura ubucuruzi bwabo ari mu gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane.




Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri, tariki 10 Ugushyingo 2026, mu bukangurambaga bwerekana amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, bwakozwe n’Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) bwo kwigisha no kwereka abikorera amahirwe yo gushora ku Isoko ry’Imari n’Imagabane ry’u Rwanda (RSE) n’uburyo baryifashisha bateganyiriza ahazaza (Kwizigamira), n’uburyo amafaranga bavana mu bucuruzi bakora nabo bayacuruza akababyarira inyungu.


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye abikorera bo muri iyi ntara ko uburyo bwiza bwo kwagura ibyo bakora ari ukubyaza umusaruro isoko ry’imari n’imigabane kuko ari amahirwe yabashyiriweho kugira ngo bazamure ibyo bakora.


Ati “Tuba dukwiriye gutekereza ko ari amahirwe igihugu cyadushyiriyeho kandi dukwiriye kuyabyaza umusaruro. Ni amahirwe ya buri wese ndetse na buri Munyarwanda wese, ntabwo ari ibintu bifite abo bigenewe na bo biteganewe.”


Kayitesi yeretse abikorera amahirwe yiganje muri iyi ntara, abasaba kugana isoko ry’imari n’imigabane kuko bizabafasha kwagura ibishoro byabo.


Ati “Aya mahirwe twayabyaza umusaruro by’umwihariko nk’Intara y’Amajyepfo kuko yadufasha kwagura mu ishoramari dukora kandi tugatera imbere kurushaho. Dushobora gushora mu bijyanye n’inganda, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo.”


Uwari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Josephine Mbabazi, yavuze ko bateguye iki gikorwa bagamije kwegera abikorera kugira ngo babereke amahirwe ari ku isoko ry’imari n’imigabane.


Yavuze ko impamvu bahisemo Intara y’Amajyepfo ari ukubera ko igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, inganda zitunganya umusaruro, serivisi z’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka y’igihugu.


Gusa yagaragaje ko kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro, hakenewe igishoro gihagije kandi cy’igihe kirekire.


Ati “Kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro, hakenewe igishoro gihagije kandi cy’igihe kirekire. Haba ku nganda zifuza kongera ubushobozi bwo gutunganya umusaruro, ibigo by’ubucuruzi bishaka kwagura ibikorwa, cyangwa ba rwiyemezamirimo bafite imishinga bakeneye kwagura.”


Yavuze ko kubona imari ikenewe ari kimwe mu by’ingenzi bituma ibikorwa bitera imbere, akaba ari iyo mpamvu isoko ry’imari n’imigabane ritanga ubundi buryo bwo kubona igishoro aho bwaje kunganira uburyo busanzwe bwo kubona inguzanyo mu bigo by’imari.


Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ari ukugira ngo bagire umuco wo kwizigamira.


Ati “Icyo twifuza ni uko abantu bagira umuco wo kuzigama bikajya mu myumvire yacu, tukabona icyo tuzaraga abana bacu.”


Ni ku nshuro ya kabiri CMA iteguye ubukangurambaga bwerekana amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyageze ku bigo by’ubucuruzi birenga 700 hirya no hino mu Rwanda.


Ibi bigaragaza ko abikorera bafite inyota yo gusobanukirwa amahirwe atangwa n’iri soko akaba ari yo mpamvu hateguwe ikindi cyiciro cy’ubu bukangurambaga.

Ubu bukangurambaga ku isoko ry’imari n’imigabane bwatangiye ku wa 27 Ukwakira 2026 mu Karere ka Rusizi, bukomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 28 Ukwakira, no mu Karere ka Musanze ku wa 29 Ukwakira.


Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, bwabereye mu Karere ka Muhanga, mu gihe ku wa 11 Ugushyingo buzabera mu Karere ka Nyagatare, mbere yo gusorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2026.

Uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa CMA, Josephine Mbabazi, yabasobanuriye uburyo ibigo byabo bishobora kubona igishoro binyuze mu kugurisha imigabane
Abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo bagaragaje ko bagiye gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane