Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Ukwakira 2026, mu bukangurambaga bwerekana amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, buri gukorwa n’Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) bwo kwigisha no kwereka abikorera amahirwe yo gushora ku Isoko ry’Imari n’Imagabane ry’u Rwanda (RSE) n’uburyo baryifashisha bateganyiriza ahazaza (Kwizigamira), n’uburyo amafaranga bavana mu bucuruzi bakora nabo bayacuruza akababyarira inyungu.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari witabiriye ubu bukangurambaga yeretse abikorera amahirwe yiganje muri iyi ntara, abasaba kugana isoko ry’imari n’imigabane mu kurushaho kwagura igishoro cyabo.
"Iri huriro rije rikenewe, aho risanzwe twese dufite icyerekezo mu gushyigikira ishoramari, isoko ry'imari n'imigabane ritanga amahirwe ku bikorera, ku kwagura ubucuruzi no kubona igishoro ibi bifasha mu iterambere ry'Igihugu.”
‘Iri soko ry'imari n'imigabane rifite uruhare mu gukomeza gufasha abikorera mu gutunganya ibyanya nyaburanga, kuko haracyakenewe ishoramari ry'amahoteli. Nka Gakenke nta hoteli n'imwe ifite, bivuze ko amahirwe y'ishoramari ahari, kandi twese tuzi ko iyi ntara ari igicumbi cy'ubuhinzi n'ubworozi, bivuze ko ishoramari mu nganda zitunganya umusaruro wabyo rikenewe. Ntitwabigeraho tudafite imari yo gushora, abikorera mubyaze umumaro aya mahirwe.’
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas yagaragaje ko ubu bukangurambaga buje bukenewe.
“Turifuza kuzamura ishoramari mu buryo bwihuse, kandi muri iyi ntara dufite imishinga migari y'ishoramari myinshi, twiteze ko ubu bukangurambaga buraza kudufasha kubaka ubukungu butajegajega. No kwaguka mu isoko ry'imari n'imigabane. Hamwe namwe nta mucuruzi uzongera kugira ikibazo cyo kubura igishoro afatanyije na RSE na CMA.”
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rugenzura isoko ry'imari n'imigabane CMA, Romeo Ngarambe yibukije abikorera bo muri iyi ntara gukomeza kugira umuco wo kwizigama no gushora imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, mu rwego rwo kubaka umuco wo gushora imari no kugera ku mahirwe y’ishoramari ry’igihe kirekire.
"Iri huriro rigamije kubegera kugira ngo tubasobanurire uburyo mwabona igishoro, abikorera mufate ingamba zigana ku ishoramari rirambye."
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Mitari David, yibukije abikorera bo mu majyaruguru ko amafaranga yo kubafasha kwagura ubucuruzi bwabo ahari ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse ko hari n’ibigo byinshi bagiye bahuza ni banki zitandukanye.
Abitabiriye ibi biganiro basobanuriwe ibisabwa kugira ngo ibigo byabo bibashe gukoresha Isoko ry’Imari n’Imigabane. Ibutswa ko bibasaba kugira imiyoborere myiza, gutegura raporo z’imari no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga iri soko.














Ibitekerezo 0