Papa Francis yandikaga mu buryo budahoraho kuva mu 1992 kugeza mu 2024. Izo nyandiko, zimwe muri zo zikaba zaranditswe akiri Musenyeri muri Argentine, izindi amaze kuba Papa, zakusanyijwe mu gitabo cy’amapaji 160 cyanditswe na Crdinal Víctor Manuel Fernández, umwe mu bafashaga Papa Francis bya hafi.
Igitabo kivuga ko Papa yanditse ku byo yafataga nk’ibitero by’umwanzi, ndetse n’igihe yabonaga ibyo yasobanuye nk’aho ari umuryango w’Ikuzimu. Mu nyandiko yo ku wa 18 Kanama 2024, yavuze ko atazibagirwa amaso y’umwanzi, yayagereranyije n’“umuriro”, “ateye ubwoba” kandi “ashukana”.
Mu nyandiko yo muri Mutarama 2021, Papa Francis yavuze ko yumvise ijwi ry’umwanzi rimubwira riti “Ubu nabonye ibyo nashakaga byose.” Yanditse ko Imana yamuhaye uburyo bwo gusohoka muri ibyo bitekerezo, kandi ko ibyo byamurokoye.
Izo nyandiko zivuga kandi ko mu 2021 na 2022 yahanganye n’ikigeragezo cyo kwishimira ububasha, kwiyumva nk’ushobora gukemura buri kibazo no gukora birenze urugero. Yavuze ko ibyo byajyanaga n’ibibazo by’imiyoborere, igitutu cy’abafata ibyemezo n’ibindi.
Mu guhangana n’icyo kigeragezo, Papa Francis yashatse kurushaho kugira ukwicisha bugufi no kwihangana. Igitabo kivuga ko hari abayobozi ba Vatican batemeranyaga na we, ariko ko yanze kubafata nk’ibikoresho byo gukoresha uko yishakiye. Fernández yavuze ko Francis yabonaga kubaho yiyumva nk’uri hejuru y’abandi kubera ububasha ari inzira imuganisha mu bibazo bikomeye mu bijyanye n’ukwemera.
Papa Francis yari azwiho ubuzima bworoheje. Yabaga mu icumbi ry’abashyitsi muri Vatican, akambara inkweto zifasha amaguru kandi akanga bimwe mu birango by’icyubahiro cya Papa.
Igitabo kivuga no ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana n’abihayimana muri Chili mu 2018. Francis yanditse ko yababajwe n’icyo kibazo, nyuma aza gusaba imbabazi ku buryo yagikurikiranye. Yahamagaje abepisikopi bose ba Chili i Roma, maze bamushyikiriza ubwegure bwabo.
Ku musimbura we, Papa Leon XIV, Francis yavuze ko ari “umushumba mwiza, umumisiyoneri ugira ubuntu n’umuntu utagira inenge.” Yagaragaje kandi ko yakundaga kunenga imikorere ye, yakoraga adahagarara kandi akenshi akumva ananiwe cyane.
Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025, afite imyaka 88. Cardinal Fernández yavuze ko izi nyandiko zigaragaza umutima wa Jorge Mario Bergoglio, izina Papa Francis yahawe akivuka.





Ibitekerezo 0