Uyu mugore witwa Christine Chao yashinjwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, icyaha cyo guteza impanuka yahitanye umuntu, yabaye ku wa 12 Kamena 2026.

Inyandiko z’ikirego zigaragaza ko Chao yari atwaye imodoka mu muhanda munini uzwi nka Interstate 15 (I-15), ubwo yagongaga indi modoka y’umweru yari yagabanyije umuvuduko kubera imirimo yo kubaka umuhanda yakorerwaga muri ako gace.

Iyo modoka yagongeshejwe indi yari iyiri imbere yo mu bwoko bwa SUV, bituma imodoka zose uko ari eshatu zirenga umuhanda.

Muri iyo mpanuka, umugabo w’imyaka 66 witwa Scott LaVar Lichfield, wari utuye muri Utah, yagize ibikomere bikomeye mu mutwe, nyuma aza kwitaba Imana.

Amakuru yatangajwe na TMZ agaragaza ko nyuma y’impanuka, Chao yabwiye abapolisi ko ari we wari wayiteje.

Abashinzwe iperereza baje gusaba urukiko uburenganzira bwo gusuzuma telefoni ye, kugira ngo bamenye niba hari icyo yakoreshaga cyaba cyaramurangaje mu gihe yari atwaye imodoka.

Mu gusuzuma iyo telefoni, basanze yari yafunguye urubuga rwerekana amashusho y’urukozasoni mu gihe kitageze ku minota ibiri mbere y’uko impanuka iba.

Abashinzwe iperereza bagaragaje ko ibyo bimenyetso bishimangira ko uyu mugore ashobora kuba yari yarangajwe no kureba ayo mashusho, bigatuma atita ku byaberaga imbere ye mu muhanda.

Chao akurikiranyweho icyaha cyo guteza urupfu rw’umuntu akoresheje imodoka, ariko urukiko ni rwo ruzagena niba ahamwa n’icyo cyaha.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akaga gashobora guterwa no gukoresha telefoni cyangwa gukora ibindi bikorwa birangaza umuntu igihe atwaye imodoka, kuko bishobora gutuma atabona hakiri kare ibibera mu muhanda, bikaba byamuviramo gukora impanuka.