Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ross Douthat mu kiganiro ‘60 Minutes’, ubwo yabazwaga ku rupfu, ukwizera no kubabarira abamurwanya.

Douthat yamubajije uko ibitero byo gushaka kumwica yagiye arokoka byahinduye imyumvire ye ku rupfu, amubaza icyo atekereza ko kiba iyo umuntu apfuye.

Trump yasubije ati “Nizeye ko abantu bazankumbura.”

Abajijwe niba atekereza ko azajya mu ijuru, yagize ati “Ndabyizeye. Sinshaka kujya ikuzimu.”

Umunyamakuru yakomeje amwibutsa amagambo yavugiye mu muhango wo kwibuka Charlie Kirk. Yagarutse ku buryo umugore wa Kirk yari yavuze ku nyigisho za gikirisitu zo kubabarira abanzi, ariko Trump we akavuga ko yanga abamurwanya kandi ko atabifuriza ibyiza.

Douthat yahise amuha urugero, amubaza niba aramutse apfuye, agasabwa gukunda no kubabarira James Comey, Nancy Pelosi n’abandi yagiye agaragaza ko yanga kugira ngo yinjire mu ijuru, yabishobora.

Trump yagaragaje ko kubikora byaba binyuranye n’uko yiyumva, asubiza ati “Ubwo se sinaba niyoberanyije?”

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba, nyuma y’amahirwe menshi yagize mu buzima, atabasha kubona mu mutima we ubushake bwo kubabarira bamwe mu banzi be igihe yaba ari imbere y’intebe y’urubanza y’Imana.

Trump yasubije ati “Mbabwize ukuri? Birashoboka ko ntabishobora, kuko hari bamwe mu banzi banjye nanga kandi nzakomeza kubanga.”