Imanuwela David yahamijwe ku wa Mbere icyaha cy’ubujura no gucura umugambi wo kumena inzu hagamijwe kwiba mu rwuri rwa Phala Phala, ruherereye mu Ntara ya Limpopo, mu 2020.

Froliana Joseph, wakoraga isuku muri urwo rwuri, na we yahamijwe gucura umugambi wo kumena inzu hagamijwe kwiba. Umuvandimwe we Ndilinasho Joseph, yagizwe umwere ku byaha byose yashinjwaga.

David yashinjwaga kwinjira muri urwo rwuri rw’inka muri Gashyantare 2020, agatwara amadolari 580.000 yari mu ntebe yo mu nzu.

Amadolari ibihumbi 500 afite agaciro ka £372.822, mu gihe amadolari 580.000 avugwa mu byaha David yashinjwaga yo afite agaciro kangana na £432.000.

Nyuma yaho yatangiye kugura ibintu byinshi, birimo imodoka eshatu za Mercedes, imwe muri zo akaba yarayiguriye umukunzi we. Yaguze kandi Porsche, Volkswagen ebyiri, amasaha ya Rolex atatse diyama n’inzu.

Mu rukiko, David yavuze ko ayo mafaranga yayakuye mu bucuruzi burimo ubwa diyama na Bitcoin, ariko urukiko rwateye utwatsi ibyo bisobanuro bye.

Urukiko rwagaragaje kandi ko muri abo babiri bahamijwe ibyaha, David ari we wenyine wari ufite kuri konti ye ya banki amwe mu mafaranga yibwe.

Icyemezo cyo kubahamya ibyaha cyafashwe mbere y’uko urukiko rugena ibihano buri wese muri bo azahabwa.