Abagabo umunani basanzwe bapfuye mu modoka hafi y’Umujyi wa Pietermaritzburg, mu Ntara ya KwaZulu-Natal. Nyuma y’amasaha make, abandi bantu icyenda basanzwe barasiwe mu nzu yo mu burengerazuba bwa Pretoria.
Polisi yatangaje ko ibyo bitero byombi bidafitanye isano, kandi impamvu zabyo zitaramenyekana.
Abapolisi batabaye nyuma yo kumenyeshwa iby’iraswa hafi ya Pietermaritzburg, basanga imodoka y’umweru ifite imyanya irindwi, yuzuye imyenge y’amasasu.
Imbere muri yo harimo abagabo umunani bafite ibikomere byinshi by’amasasu.
Umuvugizi wa Polisi, Robert Netshiunda, yavuze ko hataramenyekana uko byagenze, ariko hakusanywa ibimenyetso kugira ngo hamenyekane impamvu y’ubwicanyi n’abakekwa.
Mu kindi gitero cyabereye mu gace ka Jeffsville muri Atteridgeville, mu burengerazuba bwa Pretoria, Polisi yasanze imirambo y’abagabo batandatu n’abagore batatu.
Bikekwa ko biciwe mu nzu y’ibyumba bine, hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro ku Cyumweru.
Imirambo yari mu byumba bitandukanye, naho hanze y’inzu haboneka ibisigazwa by’amasasu. Abaturage babanje gukeka ko urusaku rw’amasasu rwari inkuba.
Umuvugizi wa Polisi, Brigadier Brenda Muridili, yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara ya Gauteng bwashyizeho ubushobozi bukenewe, burimo inzego z’ubutasi ku byaha n’itsinda rishakisha abakekwa.
Muri Mutarama, abagabo batanu na bo barasiwe hanze y’iduka muri ako gace ku manywa y’ihangu.
Intwaro zitunzwe mu buryo butemewe zakwirakwiriye muri Afurika y’Epfo, aho ibitero by’amasasu bihitana abantu benshi bikomeje kuba ikibazo.
Muri Nzeri, abantu 28 biciwe mu bitero bibiri, 18 mu kabari hafi ya Johannesburg, abandi 10 hafi ya Cape Town.
Urugomo rwinshi ruhuzwa n’intambara z’udutsiko duhatanira uduce dukoreramo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubucukuzi butemewe.
Muri uyu mwaka, ingabo zoherejwe gufatanya na Polisi mu ntara eshanu zifite ubwicanyi bwinshi, zirimo Gauteng.
Imibare ya Polisi igaragaza ko abantu 5427 bishwe hagati ya Mata na Kamena 2026, ni ukuvuga hafi 60 buri munsi. Ubwicanyi bwagabanyutseho 6% ugereranyije n’icyo gihe umwaka wabanje.





Ibitekerezo 0