Uwo mugabo utaramenyekana imyirondoro, bikekwa ko yari hafi kugira imyaka 40, yabanje kwegerwa n’abagabo babiri ku muhanda, nyuma aterwa n’itsinda rinini ry’abantu

Abatabaye bemeje ko yapfiriye aho yakubitiwe. Polisi yatangiye iperereza ku iyicwa rye, ariko impamvu yaryo yari itaramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’intara, Robert Netshiunda, yabwiye BBC ko badashobora gukekeranya ku cyatumye yicwa, ashimangira ko andi makuru azatangazwa amaze kugenzurwa.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’imyigaragambyo yamagana abimukira imaze iminsi iba muri Afurika y’Epfo, imwe ikavamo urugomo. Mu ntangiriro z’uku kwezi, amaduka n’imodoka byaratwitswe i Durban n’i Soweto, hafi ya Johannesburg.

Guverinoma yasabye abigaragambya kubikora mu mahoro, inemera ko hakenewe ivugurura mu micungire y’abimukira. Yatangaje ko abanyamahanga babarirwa mu bihumbi mirongo birukanywe cyangwa basubijwe iwabo kuva yatangira ibikorwa byo kubagenzura uyu mwaka.

Itsinda March and March, riri mu ategura imyigaragambyo, ryari ryahaye abimukira badafite ibyangombwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye mu gihugu ku wa 30 Kamena.

Mbere y’uko icyo gihe kigera, habaye imyigaragambyo itandukanye, hanavugwa ibitero byagabwe ku baturage bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika.

Zimbabwe, Nigeria na Ghana byafashe ingamba zo gucyura abaturage babyo, kubera impungenge z’uko urugomo rwakomeza.

Nigeria yashinje inzego za Afurika y’Epfo uruhare mu rupfu rw’abaturage bayo babiri. Ghana na yo yemeje urupfu rwa Bashiru Isak, umubyeyi w’abana batatu warasiwe i Cape Town.

Afurika y’Epfo imaze hafi imyaka 20 ihanganye n’ibitero byibasira abanyamahanga. Mu 2008, byahitanye abarenga 60, abandi babarirwa mu bihumbi mirongo bava mu byabo.

Abanyafurika y'Epfo 50 bakubise umunyamahanga baramwica