Muri abo bagore harimo 13 basanzwe ahantu hahurira abantu mu Mujyi wa Johannesburg no mu nkengero zawo, imibiri yabo ifite ibikomere kandi bambaye ubusa igice.

Ubu bwicanyi bwateje uburakari mu gihugu hose, abaturage basaba Polisi gukora ibishoboka byose igafata ababugizemo uruhare.

Imibare yatangajwe ku wa Gatanu igaragaza ko mu bagore 581 bishwe, 131 bari abo mu Ntara ya Gauteng, irimo Johannesburg.

Muri rusange, abantu 5590 bishwe muri icyo gihe, bagabanyutseho 204 ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize. Bivuze ko buri munsi hicwaga abantu bagera kuri 60.

Ntibiramenyekana niba ubwicanyi bwibasiye abagore bwarazamutse cyangwa bwaragabanyutse, kuko Polisi yari yarahagaritse gutangaza iyo mibare kubera amakosa akomeye yayigaragayemo.

Minisitiri w’agateganyo wa Polisi, Firoz Cachalia, yasabye kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Mu Ntara ya Free State, abagore batanu n’umwana muto baherutse kuraswa baricwa.

Polisi yatangaje ko abagabo batatu bipfutse mu maso binjiye mu rugo rwo mu gace ka Botshabelo ku wa Gatatu nijoro, bashakisha nyir’urugo.

Bamaze gusanga adahari, binjiye ku ngufu barasa abantu bari imbere. Umugore wa nyir’urugo yarashwe mu nda ajyanwa mu bitaro. Nta muntu wari wafatwa.

Ku wa Kane, Umuyobozi wa Polisi muri Gauteng, Gen Tommy Mthombeni, yatangaje ko abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’abagore 13.

Batatu muri bo bakekwaho kwica Elizabeth Moselakgomo w’imyaka 38, waburiwe irengero ubwo yari yagiye gukora siporo yo kwiruka hafi y’urugo rwe i Kempton Park.

Ibura rye ryari ryatumye hatangizwa ibikorwa bikomeye byo kumushakisha mu gihugu hose.

Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa