Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Dr Nsengiyumva yitabiriye iyi nama ahagarariye Perezida Paul Kagame, usanzwe ari Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe guteza imbere gahunda yo kwishakamo ubushobozi bwo gutera inkunga inzego z’ubuzima.

Yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika ihindure uburyo itera inkunga ubuvuzi, ibihugu byayo bikarushaho kwishakamo ibisubizo, aho gukomeza gutegereza ubufasha buturuka hanze.

Yagize ati “Inkunga z’amahanga zigenerwa ubuzima muri Afurika zirimo kugabanuka cyane, mu gihe ibibazo byugarije ubuzima bikomeje kwiyongera, bigashyira igitutu ku nzego z’ubuzima zari zisanzwe zifite amikoro make.”

Yakomeje agira ati “Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza ku bandi ngo badufashe kubona serivisi z’ibanze z’ubuzima dukeneye. Nk’uko Perezida Kagame yakomeje kubishimangira, Afurika igomba gufata inshingano zo gushaka amafaranga yo gutera inkunga inzego zayo z’ubuzima.”

Yasobanuye ko ibyo bitavuze ko Afurika igomba guhagarika ubufatanye n’amahanga, ahubwo ko hakenewe imikoranire mishya ishingiye ku byo ibihugu bya Afurika bishyize imbere.

Ati “Ibi ntibivuze kwanga ubufatanye. Ahubwo ni ugushyiraho ubufatanye bushya, aho Afurika ari yo igena ibyo ishyira imbere, ikanayobora ishyirwa mu bikorwa ryabyo, inkunga z’amahanga zikaza zunganira izo gahunda.”

Mituweli y’u Rwanda ikwiye kubera Afurika urugero

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje amasomo ane ibihugu bya Afurika bishobora kwigira ku Rwanda mu rugendo rwo kubaka inzego z’ubuzima zifite ubushobozi bwo kwigira.

Isomo rya mbere ni ugushaka amafaranga yo gutera inkunga ubuvuzi, aho yatanze urugero rw’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé, bwafashije Abanyarwanda benshi kubona serivisi z’ubuzima ku giciro bashoboye kwishyura.

Yavuze ko mu myaka 25 ishize, Mutuelle de Santé yageze ku Banyarwanda bagera kuri 89%, inafasha abaturage kubona imiti y’ibanze n’ubuvuzi bwihariye.

Yagaragaje ko kuva mu 2000, umubare w’impinja zipfa mu zivuka 1000 wagabanutse uva kuri 107 ugera kuri 27, mu gihe abagore bapfa babyara bagabanutse bava ku 1071 bagera ku 149 mu babyara ibihumbi 100.

Muri icyo gihe, icyizere cyo kubaho cyazamutse kiva ku myaka 50 kigera kuri 70,5.

Nsengiyumva yavuze ko izo mpinduka zagezweho binyuze mu kongera abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka ibikorwa remezo, ariko ko Mutuelle de Santé yagize uruhare rukomeye mu korohereza abaturage kubona ubuvuzi.

Yasobanuye ko uko iyi gahunda yagiye yaguka, ari na ko byasabye ko uburyo bwo kuyitera inkunga buvugururwa, kugira ngo umutwaro utaguma kuri Leta gusa.

Yagaragaje ko mu 2026, u Rwanda rwashyizeho uburyo bushya bwo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hashingiwe ku bushobozi bw’umuturage.

Muri ubu buryo, abafite ubushobozi buhanitse batanga umusanzu uruta uw'abafite ubushobozi buke, mu gihe abatishoboye bishyurirwa na Leta.

Yavuze ko kuri ubu abanyamuryango ba Mutuelle de Santé batanga 37% by'amafaranga akoreshwa muri iyi gahunda, mu gihe 63% asigaye atangwa na Leta n’abikorera.

Yongeyeho ko hanashyizweho uburyo bworohereza abaturage kwishyura imisanzu, ndetse n’ubwisungane bukaba bwaraguwe kugira ngo bufashe mu kwishyura serivisi zirimo kuvura kanseri, guhindurirwa impyiko no kubagwa umutima.

Uko u Rwanda rwahanganye na Marburg

Isomo rya kabiri Dr Nsengiyumva yagaragaje ni uko ibihugu bya Afurika bikwiye guhora byiteguye guhangana n’ibyorezo, aho gutangira gushaka ubushobozi ari uko byamaze kugaragara.

Yifashishije urugero rw’icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda mu 2024, avuga ko igihugu cyabashije kugihashya mu gihe gito kubera inzego z’ubuzima n’uburyo bwo gukurikirana indwara byari bisanzweho.

Yavuze ko ubwo icyo cyorezo cyageraga mu Rwanda, hahise hitabazwa abajyanama b’ubuzima, laboratwari, ibitaro n’inzego zishinzwe gukurikirana indwara.

Muri icyo gihe, abajyanama b’ubuzima basuzumye abantu barenga miliyoni 9,5, mu gihugu cyari gituwe n’abagera kuri miliyoni 14.

Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwabashije guhashya icyo cyorezo mu mezi atatu gusa, nubwo cyari icya gatatu gikomeye ku Isi mu byorezo bya Marburg byigeze kugaragara.

Yagaragaje ko umubare w’abahitanywe n’icyo cyorezo mu Rwanda wari 22% by’abacyanduye, igipimo kiri hasi ugereranyije n’ibyigeze kugaragara ahandi, aho iyi ndwara yagiye ihitana abagera kuri 90% by’abayanduye.

Yashimangiye ko ubushobozi bwo gupima indwara, kuzikurikirana, kugira abakozi babihuguriwe no gutanga ubutabazi bwihuse bukwiye guhorana ingengo y’imari, aho gushakirwa amafaranga gusa igihe icyorezo cyadutse.

Afurika yasabwe kwikorera imiti n’inkingo

Isomo rya gatatu Nsengiyumva yagarutseho ni uko Afurika idashobora kuvuga ko yigenga mu bijyanye n’ubuzima mu gihe igikomeje kwishingikiriza cyane ku mahanga mu kubona imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Yavuze ko inganda zo muri Afurika zikora imiti zikeneye isoko rihamye, kugira ngo zibashe kongera umusaruro no gushora imari mu bikorwa byazo.

Yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe mu kugura imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi, binyuze muri gahunda ya African Pooled Procurement Mechanism, ndetse bigashyigikira ibikorerwa kuri uyu mugabane byujuje ubuziranenge.

Yashimangiye kandi ko ubufatanye n’amahanga bukwiye kujyana no guhererekanya ikoranabuhanga no kongerera Abanyafurika ubumenyi n’ubushobozi.

Yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba rucumbikiye icyicaro cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti, African Medicines Agency, i Kigali, kandi ko ruzakomeza gushyigikira imikorere yacyo.

Afurika yasabwe kuva mu magambo igashyira imbaraga mu bikorwa

Isomo rya kane Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagarutseho ni uko Afurika ikwiye gushyira imbere ibikorwa bifatika, aho gukomeza gufata imyanzuro myinshi idashyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko uyu mugabane udafite ikibazo cyo kubura amasezerano cyangwa gahunda zigaragaza intego ushaka kugeraho, ahubwo ko igikenewe ari ukureba niba amafaranga yateganyijwe koko agera ku bigo by’ubuzima kandi abaturage bakabona umusaruro.

Yashimangiye ko hakwiye kujya hakurikiranwa amafaranga yemejwe n’ayatangajwe ko azatangwa, hagasuzumwa niba yarageze ku bagenewe kuyakoresha.

Yasabye ko ahagaragaye intege nke hafatwa ingamba zo kuzikosora, abayobozi bakagira inshingano zisobanutse mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.

Mu gusoza ijambo rye, Nsengiyumva yavuze ko nta gihugu na kimwe cya Afurika gishobora kwiyubakira ubushobozi bwose gikeneye mu rwego rw’ubuzima cyonyine, bityo ko hakenewe ubufatanye mu bushakashatsi, kugura imiti n’ibikoresho no guteza imbere inganda.

Yashimangiye ko ubushobozi bwa Afurika bwo kwigira mu rwego rw’ubuzima buzaterwa n’ibyo buri gihugu kigeraho, ariko cyane cyane n’ibyo ibihugu byose bizashobora kugeraho bishyize hamwe.

Inama ya CPHIA 2026, yatangiye ku wa 23 Ugushyingo ikazageza ku wa 27 Ugushyingo 2026, yibanda ku kubaka Afurika ishoboye kwicungira umutekano mu by’ubuzima no kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.