Iri turika ryabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, mu gace ka Anderseir, mu Mujyi wa Asadabad, umurwa mukuru w'Intara ya Kunar.
Umuvugizi wa Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu Gihugu muri Guverinoma y'Abatalibani, Abdul Mateen Qani, yatangaje ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko iri turika ryatewe n'uburangare bw'abashinzwe ububiko bw'ibikoresho biturika by'ibigo bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri ako gace.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Qani yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iryo turika.
Umuyobozi ushinzwe umuco n'itangazamakuru mu Ntara ya Kunar, Sami ul Haq Bayan, yatangaje ko iryo turika ryabereye mu nzu iri hafi y'Ishuri rya Shagai Middle School, mu gihe hategurwaga ibikoresho biturika byagombaga kwifashishwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kumena ibitare.
Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko mu bakomeretse, abagera kuri 15 bakiri mu bitaro, mu gihe abandi basezerewe nyuma yo guhabwa ubuvuzi.
Amafoto yafatiwe mu byumba by'amashuri yangijwe n'iturika agaragaza ibirahure byamenaguritse, ibisigazwa by'ibikoresho byangiritse, inkweto n'ibikapu by'abanyeshuri byasigaye aho.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana benshi bakomeretse bakurwa mu modoka, bajyanwa mu ishami ryakira indembe mu bitaro byo mu Mujyi wa Asadabad, mu gihe abaturage benshi bari bateraniye aho.
Andi mafoto yafatiwe mu bitaro agaragaza abana baryamye ku bitanda byegeranye, bamwe bapfutswe ibikomere byo ku mutwe.
Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni rumwe mu nzego z'ingenzi z'ubukungu bwa Afghanistan, ariko akenshi bukorwa mu buryo butubahiriza bihagije amabwiriza y'umutekano, bigateza impanuka zitandukanye.





Ibitekerezo 0