Abimukira umunani basanzwe bapfiriye mu bwato bwari butwaye abantu bagera ku 100, ubwo bwatabarizwaga hafi y’ibirwa bya Canary byo muri Espagne, ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Inzego zishinzwe ubutabazi bwo mu mazi zatangaje ko muri ubwo bwato habonetse imirambo iri hagati y’umunani n’icumi, mu gihe abantu batandatu bari barembye bajyanywe mu bitaro hakoreshejwe kajugujugu.
Ubwo bwato bwabonetse mu bilometero 72 mu majyepfo y’ikirwa cya El Hierro, bukururwa bwerekezwa ku cyambu cya La Estaca. Abandi bimukira 84 bari mu bundi bwato bagejejwe ku cyambu cya La Restinga, ahari ikigo cyakira abimukira n’ibitaro by’agateganyo. Ku wa 25 Ugushyingo, abimukira 2100 bageze muri ibyo birwa mu munsi umwe, umubare munini utari warigeze uboneka.
Umuyobozi w’akarere ka Canary, Fernando Clavijo, yagaragaje agahinda yatewe n’ayo makuba, asaba Guverinoma ya Espagne na Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi kugira icyo bikora. Yavuze ko ikibazo cy’abimukira gikwiye gushakirwa umuti no mu bihugu bakomokamo, birimo Sénégal na Gambia.
Kenya: Uwahoze ari Guverineri yakatiwe imyaka 25 azira kwica umunyeshuri wari utwite
Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwakatiye Zacharia Okoth Obado, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Migori, igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu iyicwa rya Sharon Belyne Otieno, wari umunyeshuri wa kaminuza ufite imyaka 26. Otieno yishwe mu 2018, ubwo yari atwite inda y’amezi arindwi y’umwana wa Obado, nk’uko byemejwe n’iperereza.
Urukiko rwagaragaje ko Obado yagize uruhare mu gutanga amafaranga no gushyiraho impamvu zatumye Otieno yicwa, mu gihe Michael Oyamo wahoze ari umwungiriza we yateguye ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi. Oyamo na we yakatiwe imyaka 25, naho Caspal Ojwang’ Obiero wari umukozi w’intara akatirwa imyaka 18. Umucamanza Cecilia Githua yanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo guhanisha Obado igihano cy’urupfu.
Otieno yashimuswe hagati ya tariki ya 3 n’iya 4 Nzeri 2018, nyuma yo kuva muri hoteli ari kumwe n’umunyamakuru Barrack Oduor, washoboye gucika abamushimuse. Umurambo we waje kuboneka hafi y’ishyamba rya Kodera, isuzuma rigaragaza ko yanizwe kandi agaterwa ibyuma byinshi. Obado n’abunganira umuryango wa Otieno mu mategeko batangaje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.
Kenya: Pasiteri Mackenzie yongeye guhamywa uruhare mu rupfu rw’abantu 123
Urukiko rwo mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya rwahamije Paul Mackenzie, umuyobozi w’agatsiko k’idini kiyitirira Ubukirisitu, uruhare mu rupfu rw’abandi bantu 123 bari abayoboke be.
Mackenzie yahamijwe ko yategetse abayoboke be bakuru kwiyicisha inzara mu ishyamba rya Shakahola, hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2023, abizeza ko bazahura na Yesu.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, Mackenzie yakatiwe igifungo cy’imyaka 200 kubera kwica abantu 191, barimo abana 190. Urukiko rwahamije kandi icyaha abandi bantu 29, barimo umugore we Rhoda Mumbua Maweu, mu gihe 60 bagizwe abere. Ubushinjacyaha bwatangaje ko buzajuririra icyemezo cyo kugira abo bantu abere, naho umwunganizi wa Mackenzie avuga ko bazajurira nyuma yo gutangaza igihano.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mackenzie yashishikarizaga abayoboke be kwiyicisha inzara kugeza bapfuye, aho abana bagombaga kubanza, bagakurikirwa n’abagore, abagabo bakaza nyuma, Mackenzie akaba uwa nyuma. Abatangabuhamya bavuze ko yigishaga ko amashuri, ubuvuzi no kwambara imitako ari ibyaha. Mackenzie yatawe muri yombi mu 2023, nyuma y’uko mu mva zidafite ubujyakuzimu habonetse imirambo y’abantu barenga 400.
Amakipe yo mu Bwongereza arasaba ko ba nyiri Manchester City bategekwa kuyigurisha
Bamwe mu bayobozi b’amakipe akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, basabye ko ba nyiri Manchester City bategekwa kuyigurisha, nk’igihano cyo kurenga ku mabwiriza agenga imari y’amakipe. Iki cyifuzo kije nyuma y’uko Manchester City ihamijwe kurenga ku mabwiriza y’imikoreshereze y’imari hagati ya 2009 na 2018, ndetse no kudakorana neza n’abakoraga iperereza.
Abayobozi bo mu makipe atatu babwiye BBC Sport ko igihano cyo gutegeka ba nyiri Manchester City kuyigurisha ari cyo gikwiye, kuko ibindi bihano bishobora kudatanga ubutumwa bukomeye.
Manchester City yashinjwe kongera mu buryo bunyuranyije n’amategeko amafaranga yinjije no guhisha igihombo cya miliyoni 900 z’Amapawundi. Iyi kipe ifitwe na Abu Dhabi United Group, sosiyete y’ishoramari ya Sheikh Mansour, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Urwego rwigenga rugenzura imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, IFR, rufite ububasha bwo gutegeka ba nyiri amakipe kuyagurisha mu gihe habonetse impamvu zikomeye. Umuyobozi warwo, David Kogan, yavuze ko rutazatinya gufata ibyemezo bikomeye hatitawe ku bunini bw’ikipe.
Manchester City ihakana amakosa ishinjwa kandi yarajuriye, mu gihe komisiyo yigenga itarafata icyemezo cy’igihano, gishobora kuva ku ihazabu kugeza ku gukurwa muri Premier League.






Ibitekerezo 0