Aya mahugurwa batangiye kuyahabwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, aho ari kubera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro. Ni amahugurwa byiteze ko azamara iminsi itandatu.

Yitabiriwe n’abayobozi bane muri buri Karere barimo umuyobozi w’akarere, ba visi meya babiri ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Hitabiriye kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’Intara ndetse na ba guverineri bose.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Uwamahoro Chantal, yavuze ko aya mahugurwa batangiye bayitezeho kubafasha kongera kwibutswa no gushimangira inshingano bahawe zo kwegera umuturage kugira ngo bamuhe umusaruro.

Ati “Nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage bakantora, aya mahugurwa nari nyategereje kuko nkanjye ndi meya mushya, ninjiye mu nshingano nshya, mfite ubushake, ubushobozi n’umurava. Ariko kandi aya mahugurwa nyitezeho kuyabonamo impanuro kugira ngo zimfashe gukora neza inshingano nahawe zo kugeza umuturage ku iterambere.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kumva neza inshingano zabo no guhuza imikorere ku buryo bakorera mu nyungu z’umuturage.

Yavuze ko hari gahunda nyinshi zirimo na NST2 bagomba gushyira mu bikorwa agasanga kubahugura bizabafasha kujya mu kazi bazi neza uko bakwihutisha gahunda zishyira imbere umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, we yagize ati “Abenshi turi abayobozi bashya bagiye mu nshingano, ibyo twiteze muri aya mahugurwa ni ukwerekwa inshingano zacu n’imiterere y’inzego tugiye kuyobora.”

“Ni amahugurwa y’ingirakamaro adufasha kwinjira neza mu nshingano kugira ngo tuzikore dufite ubumenyi n’ubushobozi bituma tubasha kuzinoza.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze bitabiriye aya mahugurwa, abibutsa ko iminsi bazayamaramo izabafasha gusobanukirwa neza inshingano zibategereje zo gushyira mu bikowa icyerekezo cy’igihugu no gushyira umuturage ku isonga.

Yakomeje agira ati “Abaturage mubereye abayobozi mu nzego z’ibanze, bageze ku rwego rushimishije. Bazi icyo bashaka, bazi icyo bakwiye, biteguye kugira uruhare mu bibakorerwa, kandi ni abafatanyabikorwa beza. Abababanjirije muri izi nshingano bakoze akazi gakomeye kandi tukibashimira, bubaka umusingi w’ibyo musanze kandi bafasha inzego z’ibanze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.’’

Minisitiri Habimana yibukije abari basanzwe mu nshingano bongeye kugirirwa icyizere ko iki ari ikivi gishya gisaba izindi mbaraga. Yavuze ko guhabwa manda nshya bisobanuye ko abaturage bababonyemo ubushobozi kandi bakabagirira icyizere, abasaba guharanira gukora neza, gukora byinshi no kudatenguha icyo cyizere abaturage babagiriye.

Ati “Imitangire ya serivisi iracyari hasi, ngira ngo tugomba kujya tubyibukiranya igihe cyose; abaturage bacu ntabwo bishimira ikigero tugezeho tubaha servisi; haba mu buhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo no mu zindi zerivisi zose inzego z’ibanze zitanga cyangwa zigiramo uruhare, tugomba kuzinoza kandi tukazihutisha.’’

Biteganyijwe ko aya mahugurwa y’iminsi itandatu azarangira ku wa 4 Ukuboza 2026, abayitabiriye bakazaganirizwa n’abayobozi batandukanye hagamijwe kubereka akazi kabategereje n’uburyo bafatanya mu kwihutisha iterambere ry’umuturage.