Mu bayobozi 81 bagize komite nyobozi z’uturere, harimo 27 batazagaruka barimo abayobozi b’uturere ndetse n’ababungirije nyuma y’uko barangije manda ebyiri bemererwa n’amategeko.
Abatazasubira muri izi nshingano barimo abayobozi b’uturere umunani, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu 12 ndetse n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage barindwi.
Abayobozi b’uturere barangije manda zabo mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana na Gasana Richard wa Gatsibo.
Mu Majyepfo ni Rutaburingoga Jerome wa Gisagara, Sebutege Ange wa Huye, Habarurema Valens wa Ruhango na Kayitare Jacqueline wa Muhanga.
Intara y’Iburengerazuba ifite umuyobozi umwe urangije manda ebyiri ari we Mukandayisenga Antoinette w’Akarere ka Nyabihu. Ni mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru nta n’umwe urarangiza manda, abayobora uturere bose barangije manda yabo ya mbere.
Intara y’Iburasirazuba ifite abayobozi b’uturere twa Kayonza na Nyagatare bayoboye by’agateganyo. Mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, abarangije manda ni babiri barimo uw’Akarere ka Ngoma ndetse n’aka Bugesera. Ni mu gihe ab’uturere twa Kirehe, Rwamagana, Nyagatare na Gatsibo bose barangije manda imwe.
Mu bayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abarangije manda ebyiri muri iyi Ntara ni abo mu turere twa Rwamagana, Nyagatare na Bugesera. Mu gihe abarangije manda imwe ari abo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Gatsibo.
Mu Ntara y’Amajyepfo, abayobozi b’uturere barangije manda ni abo mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango na Muhanga. Mu gihe abo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Kamonyi barangije manda imwe. Akarere ka Nyanza ko kayoborwaga na Visi Meya by’abagateganyo.
Mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, abarangije manda ebyiri ni abo mu turere twa Gisagara, Nyaruguru, Ruhango, Huye, Kamonyi, Muhanga na Nyanza. Umazemo manda imwe ni umwe gusa wa Nyamagabe.
Abayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage abarangije manda ni umwe gusa wo mu Karere ka Huye.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu barangije manda ni abo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero. Mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage abarangije manda ebyiri ni abo mu turere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu barangije manda ni umwe gusa wa Gakenke. Ni mu gihe abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu turere twose barangije manda imwe.
Abarangije manda bazibukirwa kuki?
Abayobozi b’uturere umunani barangije manda ni bamwe mu bazibukwa cyane kuko abenshi bagiye basigara mu nkundura yabaga igamije kwirukana abayobozi benshi babaga bakoze nabi, bo bagasigara.
Muri aba bayobozi harimo abatangiye kuyobora uturere mu 2016 kugeza na n’ubu ndetse n’abandi bagiye binjiramo nyuma gato.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangiye kuyobora aka Karere mu 2016. Ubushakashatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo muri rusange, EICV7 bwakozwe mu 2024 bwagaragaje ko aka karere kari gafite abaturage bakennye bangana na 23,8% bakaba baragabanyutseho 5,7% ugereranyije na 2017.
Meya Mbonyumuvunyi azibukirwa ku kuba yaratumye aka karere kaba aka mbere mu mihigo inshuro ebyiri zikurikiranya harimo 2016/2017 ndetse na 2017/2018.
Asize aka karere gafite icyanya cy’inganda gikomeye cya hegitari 80,2 kirimo inganda 29 zikora neza, abagerwaho n’imiyoboro y’amazi meza bageze kuri 93% mu gihe abagezweho n’umuriro w’amashanyarazi ari hejuru ya 88%.
Aka karere kandi agasize gafite ibilometero 30 by’imihanda ya kaburimbo mu mujyi n’ibyanya byuhirwa bya hegitari zisaga 300.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangiye kuyobora aka karere mu 2015. EICV7 yakozwe mu 2024 igaragaza ko aka karere kari gafite abaturage bakennye bangana na 18,4%.
Uyu muyobozi azibukirwa ku miyoboro y’amazi nk’uwa Gihengeri, uruganda rw’amazi rwa Muhazi, isoko ya Minago byatumye aka karere kageza amazi meza ku baturage hejuru ya 80%, umuriro w’amashanyarazi na wo kari hejuru ya 80%.
Mu bindi byakozwe harimo kuvugurura ibitaro bya Ngarama ndetse n’ibya Kiziguro, kubaka imihanda ya kaburimbo muri Kabarore, Ngarama, Kiziguro ndetse n’umuhanda wa Kiramuruzi, Gasange-Muhura w’ibilometero 35. Muri aka karere kandi hubatswe gare ebyiri harimo iya Kabarore n’iya Kiramuruzi.
Aka Karere kandi kungutse hoteli zitandukanye z’abikorera mu gihe mbere nta hoteli yahabarizwaga, gafite ikawa iri gucuruzwa ku rwego mpuzamahanga nayo yatumye kagira umwihariko.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatorewe kuyobora aka karere mu 2018. EICV7 igaragaza ko mu 2017 abaturage bakennye bari kuri 40,8% ariko mu 2024 baragabanutse bagera kuri 23,7%; bivuze ko ubukene bwagabanyutse ho 17,1%.
Meya Mutabazi azibukirwa ku kuba yarabyukije ikipe ya Bugesera FC, akazamura siporo y’amagare. Hari imihanda ya kaburimbo ihuza Ngoma- Bugesera na Nyanza, uruganda rw’amazi rwa Kanzenze, imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Nyamata, Smart Bugesera nk’agashya yahanze ndetse no kubaka isoko rigezweho mu Mujyi wa Nyamata.
Ku muyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, EICV7 igaragaza ko aka karere mu 2024 kari gafite abaturage bakennye bangana na 45,6% bavuye kuri 59,5% mu 2017; bivuze ko ubukene bwagabanyutse ho 13,9%.
Gisagara bwa mbere mu mateka yabonye umuhanda wa kaburimbo mu 2019 uva i Huye ukagera ku biro by’Akarere. Hujujwe Gymnase ifatanye n’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Hari kandi ibishanga byinshi byafashije abaturage kwiteza imbere. Hujujwe uruganda rwa Nyiramugengeri rwahaye akazi abaturage benshi.
Ku muyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, EICV7 igaragaza ko mu 2024 aka karere kari gafite abaturage bakennye bangana na 24,2% mu gihe mu 2017 ubukene bwari kuri 39,4%, bivuze ko habaye igabanuka rya 15,3%.
Meya Sebutege azibukirwa ku bikorwa bitandukanye birimo kongera kubyutsa Umujyi wa Huye. Igice kizwi nko mu Cyarabu cyari cyarafunzwe, muri manda ye ni bwo cyafunguwe kiravugururwa ndetse hanubakwa inzu nyinshi z’ubucuruzi.
Muri Huye kandi huzuye Gymnase yubatswe i Mbazi, hubatswe imihanda ya kaburimbo myinshi, hubatswe isoko rya Rango n’ibindi byinshi.
Ku muyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, azibukirwa ku kuba yaragabanyijeho ubukene kuri 11,2%. EICV7 yo mu 2024 igaragaza ko abaturage bakennye ari 15% bavuye kuri 26,2% bariho mu 2017.
Mu bikorwa byinshi Habarurema azibukirwaho birimo imihanda myinshi ya kaburimbo irimo uca kwa Yezu Nyirimpuhwe ukazenguruka Umujyi wa Ruhango.
Hazamuwe umusaruro w’uruganda rwa Kinazi, akarere katangije uburyo bwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga byako binyuze mu gitaramo cya ‘Turi mu Ruhango’ ndetse na ’Ruhango Icyeye’.
Ku muyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, EICV7 igaragaza ko ubukene bwari kuri 15% mu 2024 buvuye kuri 27,4% mu 2017. Azibukirwa ku kuba kuri manda ye harubatswe inzu nyinshi z’ubucuruzi zatumye uyu mujyi utera imbere mu buryo bugaragara.
Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyateye imbere, huzuramo inganda nyinshi zirimo urukora isukari, urukora sima n’izindi nyinshi. Hubatswe kandi imihanda myinshi ya kaburimbo izenguruka uyu mujyi irimo n’umuhanda uhuza Muhanga na Karongi.
Ku muyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, EICV7 igaragaza ko aka karere kagabanyije ubukene ho 19,4%, aho bwavuye kuri 39,6% mu 2017 bukagera kuri 20,2% mu 2024.
Mukandayisenga azibukirwa ku mihanda ya kaburimbo iri muri Gishwati ireshya na kilometero 93, ishuri rya Rwanda Coding Academy ryubatswe muri aka karere, ikusanyirizo ry’amata rya Mukamira, ikorwa ry’amaterasi y’indinganire ari hejuru ya hegitari 8000.
Muri Nyabihu kandi, imirenge yose yagejejwemo ibigo nderabuzima, hanubakwa ingomero nyinshi z’amashanyarazi zatumye abaturage benshi babasha gucana. Kuri ubu abafite amashanyarazi ni 92% mu gihe amazi meza yageze ku baturage 87% bo muri aka karere.
Mu bayobozi barangije manda imwe y’imyaka itanu, bamwe muri bo bashobora kongera kugirirwa icyizere, bamwe bagasimburwa nk’uko byagenze no mu bihe byashize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!