Aba baturage bakuwe muri uwo mujyi ku wa Gatanu, mu gihe cy’agahenge kagezweho binyuze mu buhuza bwa Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Banyujijwe mu bice bigenzurwa n’u Burusiya, bagezwa mu Mujyi wa Anapa mu majyepfo y’icyo gihugu. Bahavuye n’indege berekeza i Gomel muri Belarus, nyuma bajyanwa n’imodoka bambuka umupaka wa Ukraine.

Zelenskyy yatangaje kuri X ko binjiriye mu Ntara ya Chernihiv, yizeza ko bose bazahabwa ubufasha bakeneye. Yasabye inzego za Leta n’ubuyobozi bw’ibanze kubafasha kumenyera ubuzima bushya.

Agahenge kagamije korohereza ibikorwa by’ubutabazi katangiye ku wa Kabiri mu Ntara ya Kherson. Katumye haboneka iminsi ya mbere y’ituze muri ako gace mu myaka ine, kuva u Burusiya bwagaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Muri Oleshky, kugeza ku baturage ibiribwa n’ibindi bikoresho byari bigoye cyane. Guhunga na byo byari bigoye kubera ibisasu byatezwe mu mihanda n’ibitero by’indege zitagira abapilote.

Umuturage wahahunze mbere yabwiye BBC ko yagenze ibilometero 24 mu duce twatezwemo ibisasu kugira ngo agere ahatekanye.

Agahenge katumye umuhanda usohoka muri uwo mujyi ukurwamo ibisasu. Biteganyijwe ko karangira ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo.

Abaturage bahawe amasaha ane yo kwitegura kugenda. Bisi 25 zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 750 zahagurutse ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, ziherekejwe n’imbangukiragutabara zagenewe abafite ingorane zo kugenda.

Abaturage babarirwa mu magana bahisemo kuguma muri uwo mujyi, nubwo wangiritse bikomeye, nta gazi, amashanyarazi n’amazi bihari.

Mbere y’intambara, Oleshky yari ituwe n’abantu 24.000. U Burusiya bwayigaruriye mu minsi ya mbere y’ibitero.

Umuvunyi wa Ukraine, Dmytro Lubinets, yijeje abasigaye ubufasha bw’ubutabazi. U Burusiya na bwo bwatangaje ko bwateguye ibiribwa, imiti, ibikoresho by’isuku na lisansi yo gukoresha imashini zitanga amashanyarazi.

Abaturage bavuye muri uyu mujyi bari bamazemo igihe aho ibiribwa byabuze bakagera aho barya ibyatsi