Iki cyorezo kimaze kugera ku bantu barenga 11.000, gihitana abarenga 5500. Virusi ya Bundibugyo iri gukwirakwira ku muvuduko ukubye kabiri uw’icyorezo cya Ebola cyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016, cyakwirakwiye kurusha ibindi byigeze kubaho.

Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo byemewe gukoreshwa mu guhangana n’ubu bwoko bwa Ebola.

Abahanga bavuga ko kuba icyorezo cyaribasiye Uburasirazuba bwa RDC, busanzwe bwugarijwe n’ibibazo by’ubutabazi, bishobora gutuma ubushakashatsi bugorana.

Daniel Bausch, uri muri komite y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ishinzwe ubutabazi kuri Ebola, yavuze ko kugereranya ibyorezo bigoye kubera ibintu byinshi bitandukanye bigira uruhare mu ikwirakwira ryabyo.

Catherine Smallwood, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri OMS, yavuze ko inzego z’ubuzima zikomeje gukusanya ibimenyetso bizafasha kunoza ingamba zo guhangana n’icyorezo.

Ati “Vuba aha tuzashobora kuvuga dushize amanga ibyo ibyorezo bihuriyeho, ibyo bitandukaniyeho n’ibyo dukeneye guhindura.”

Kimwe mu byo abashakashatsi bibandaho ni ibimenyetso bya Bundibugyo, by’umwihariko ku bana.

Ebola ishobora gutera umuriro, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso imbere cyangwa hanze y’umubiri.

Yap Boum, wungirije ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Africa CDC, yavuze ko kuva amaraso bigaragara gusa ku barwayi bari hagati ya 5% na 10% mu banduye Bundibugyo.

Ibi bituma iki cyorezo gishobora kwitiranywa n’izindi ndwara nka malaria, bikaba byaragize uruhare mu gutinda kugaragara.

Ikindi kibazo ni uko ibipimo byakozwe kugira ngo bitahure ubundi bwoko bwa Ebola bidashobora gutahura Bundibugyo, bikagora kuyisuzuma hakiri kare.

Abashakashatsi batangiye gucukumbura byisumbuye ibyerekeye virusi ya Bundibugyo imaze amezi atandatu muri RDC