Africa CDC yagaragaje ko ibikorwa byo kurwanya Ebola bibangamiwe n’ibitero byica abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, kutabahemba no kubura amikoro.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Jean Kaseya, yabwiye Reuters ati “Twese uyu munsi twemeranya ko iki cyorezo kigikomeye kandi kitarahagarikwa.”

Imibare ya Guverinoma igaragaza ko kuva cyatangazwa ku wa 15 Gicurasi, hamaze kubarurwa abarenga 11.200 banduye n’abantu 5500 bapfuye.

Kaseya yavuze ko abarenga 80% by’abandura bashya batari ku rutonde rw’abahuye n’abarwayi bakurikiranwa, naho abarenga 65% by’abapfa bagwa mu giturage, hanze y’ibigo nderabuzima.

Ebola yandura cyane iyo umurwayi ageze mu byiciro bya nyuma by’indwara.

Kaseya yakomeje ati “Nitudahagarika iki cyorezo ubu, kizaba icyorezo cya Ebola gikomeye kurusha ibindi Isi izaba yaragize.”

Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa virusi budakunze kuboneka bwitwa Bundibugyo, kikaba ari icya kabiri mu bikomeye byanditswe mu mateka.

Gikurikira icyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016, cyanduje abarenga 28.600, gihitana abarenga 11.000.

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, Médecins Sans Frontières, watangaje muri iki cyumweru ko nubwo hatanzwe amasezerano menshi y’inkunga, ubufasha butaragera ahibasiwe cyane.

Wagaragaje abakozi batatojwe, imbangukiragutabara zidafite lisansi n’ibura ry’amatsinda akurikirana ikwirakwira ry’indwara.

Kaseya yavuze ko guhuza ibikorwa bya Guverinoma ya RDC n’abaterankunga bikiri ikibazo. Inkunga yose yemerewe iki gihugu igera kuri miliyari 2,9 z’Amadolari.

Ati “Ntawe turi gutunga agatoki. Turavuga ko twese tutabashije kugera ku nshingano.”

Yasabye abaterankunga gutanga inkunga bemeye igera kuri miliyari 1,6 z’Amadolari, bagakorana bya hafi n’ubuyobozi bwa Kinshasa kugira ngo amafaranga adapfa ubusa kubera gusubiramo ibikorwa bimwe.

Yemeye ko bamwe mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bamaze amezi badahembwa, avuga ko Guverinoma ya Congo irimo gushyira uburyo bwo gutegura imishahara mu ikoranabuhanga.