Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 23 Ukwakira, asobanura imyiteguro y’amatora n’ibisabwa abifuza kuyakurikirana nk’indorerezi.
Buri karere muri 30 tugize u Rwanda kazagira abajyanama 17. Barimo abagore batanu, abajyanama umunani batorerwa mu cyiciro rusange, n’abandi bane bahagarariye ibyiciro byihariye: abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.
Abayobozi b’uturere n’ababungirije bazatorwa mu bajyanama bazaba batorewe kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Kandidatire zakiriwe kuva ku wa 10 kugeza ku wa 21 Ukwakira. Gasinzigwa yavuze ko urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa ku wa 26 Ukwakira, urwa burundu rugatangazwa ku wa 30 Ukwakira.
Icyo gihe kizaha abatanze kandidatire umwanya wo gukemura ibibazo cyangwa inzitizi zaba zagaragaye mbere y’amatora. Abazemererwa baziyamamaza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Ugushyingo.
Amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 24 Ukwakira, hatorwa abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu.
Izi komite zigizwe n’umukuru w’umudugudu n’abashinzwe umutekano n’imigendekere y’abaturage, imibereho myiza n’ubufatanye bw’abaturage, amakuru no kwigisha abaturage, ndetse n’iterambere.
Abaturage bazanatora abahagarariye imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari, abagore babiri muri izo njyanama, n’abagize komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Urubyiruko ku rwego rw’umudugudu.
Gasinzigwa yatangaje kandi ko indorerezi zirenga 90 ziyandikishije gukurikirana amatora. Ubusabe bwakiriwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 22 Ukwakira.
Indorerezi zo mu gihugu zituruka mu nzego za Leta, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda n’imiryango ishingiye ku myemerere yemewe n’amategeko.
Iz’amahanga zituruka mu miryango mpuzamahanga, inzego zishinzwe amatora mu bindi bihugu, ambasade n’ibiro by’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
NEC isaba indorerezi kumenya no kubahiriza amategeko y’igihugu, by’umwihariko agenga amatora, kubaha abayobozi b’amatora mu nzego zose no kutabogama mu bikorwa zikurikirana.
Zigomba kurangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, gusobanukirwa amateka n’imiterere y’u Rwanda, kubaha umuco n’abaturage, no kwirinda kwivanga mu bikorwa bitari mu nshingano zemerewe.
Zifite uburenganzira bwo kwemererwa iyo zujuje ibisabwa, guhabwa amategeko n’amabwiriza y’amatora, kumenyeshwa ahabera ibikorwa byayo, kubona inyandiko ziyerekeye no guhabwa ibisobanuro ku migendekere yayo.
Zigomba kandi koroherezwa guhura n’abayobozi b’amatora, gukurikirana ibikorwa mu duce zemerewe no kumenyeshwa ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa ku mugaragaro.
Mu gutegura raporo, indorerezi zisabwa kuzirikana amateka, imiyoborere, umuco, uburyo bw’amatora u Rwanda rwahisemo n’imiterere y’amatora yarwo.
Raporo zigomba kwandikwa mu mvugo yumvikana, hirindwa amagambo ashobora guteza urujijo cyangwa amakimbirane. Zigomba gushingira ku kuri n’ingero bishobora kugenzurwa, aho gushingira ku bitekerezo cyangwa imyemerere bwite y’indorerezi.
NEC ivuga ko indorerezi zigomba gutangaza ibyo ziboneye, zikirinda amakuru y’ibihuha cyangwa ibyo zumvise abandi bavuga ariko zidashobora kwemeza.
Raporo zigomba kugaragaza ibyagenze neza, ibitagenze neza n’ibyifuzo byo kunoza amatora, hubahirizwa amategeko n’amahame mpuzamahanga agenga imicungire yayo.
Ibi bireba uko indorerezi zitwara mu gihe zikurikirana amatora n’uko zigaragaza ibyo zabonye. Komisiyo ishimangira ko raporo zazo zigomba gufasha kugaragaza uko ibikorwa byagenze, zikerekana ibikwiye kunozwa, zishingiye ku bimenyetso bifatika kandi bishobora kugenzurwa aho kuba ibihuha.
Izo raporo zigomba gushyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma y’uko amatora arangiye.






Ibitekerezo 0