Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda mu guhanga no guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, kugira ngo bashobore gukora porogaramu zishingiye kuri AI zishobora gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye biri mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibikorwa byo gusura amashuri atandukanye, arimo n’ayigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro yasobanuye ko iyi gahunda yatangiye muri Nzeri 2026, ikaba yigishirizwa muri Rwanda Coding Academy, ishuri ryihariye ryigisha amasomo ajyanye na porogaramu za mudasobwa, ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa mudasobwa, riherereye mu Karere ka Nyabihu.

Rwanda Coding Academy ni ishuri ryashinzwe mu 2019 na Leta y’u Rwanda, rifite intego yo gutegura urubyiruko rufite impano n’ubushake bwo kwiga ikoranabuhanga, by’umwihariko gukora porogaramu za mudasobwa no guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Eng. Umukunzi yavuze ko integanyanyigisho y’iyi gahunda yateguwe ku bufatanye n’impuguke z’abanyamahanga, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora no guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bishingiye ku bwenge buhangano.

Yasobanuye ko iyi gahunda iri mu masomo ateganyijwe mu burezi bw’amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro, aho abayirangiza bazahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

Abazajya bemererwa kuyiga ni abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), bagaragaje ubushobozi mu masomo ya siyansi.

Guhanga ikoranabuhanga ry’Abanyarwanda

Eng. Umukunzi yavuze ko imwe mu ntego z’iyi gahunda ari ukugabanya icyuho kiri hagati yo gukoresha porogaramu z’ubwenge buhangano zakozwe n’abandi no kugira ubushobozi bwo gukora izo porogaramu ubwazo mu Rwanda.

Ati “Dusanzwe dukoresha AI tools z’abandi ku buryo amakuru tuziha tutaba tuzi aho ajya. Turashaka rero gukora AI tools z’Abanyarwanda, ku buryo mu gihe cya vuba tuzaba dufite inzobere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.”

Kugeza ubu, iyi gahunda iri kwigishwa ku bufatanye bw’abarimu n’impuguke baturutse mu mahanga hamwe n’Abanyarwanda, hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abigisha bo mu gihugu.

Yasobanuye ko nubwo u Rwanda rumaze kugira abantu bafite ubumenyi mu bijyanye n’ubwenge buhangano, umubare wabo ukiri muto ugereranyije n’ubushobozi bukenewe.

Ati “Dusanzwe dufite Abanyarwanda bamaze kuba inzobere muri iri koranabuhanga ariko si benshi cyane, ni yo mpamvu twifashishije n’abanyamahanga.”

Gahunda ishobora no kwagurirwa muri kaminuza

RTB yatangaje ko iri no gutekereza ku buryo amasomo ajyanye na Generative AI yazashyirwa no ku rwego rwa kaminuza, kugira ngo abanyeshuri bazaba barangije amashuri yisumbuye bafite ubwo bumenyi bazabashe gukomeza kubwongera no kubwimbitse.

Ibi byitezweho gufasha u Rwanda kubona inzobere nyinshi mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi no guhanga ibisubizo bishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ubucuruzi n’izindi.

Generative AI ni ubwoko bw’ubwenge buhangano bushobora gukora ibintu bishya birimo inyandiko, amashusho, amajwi, amashusho y’ibikorwa (videos) ndetse na porogaramu za mudasobwa, bushingiye ku mabwiriza n’amakuru buhabwa.

Iyi gahunda ije mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikomeje kwaguka ku Isi, u Rwanda rukaba ruri muri bimwe mu bihugu biri gushora  mu kwigisha abana iri koranabuhanga rishya mu burezi mu rwego rwo gutegura inzobere zizaribyaza umusaruro mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yemeje ko abanyeshuri 30 ari bo batangiranye na gahunda nshya yo kwigisha AI