Abatashye ku wa 22 Ukwakira 2026, banyuze ku mupaka munini wa Grande Barriere (La Corniche) uhuza Goma na Gisenyi, bakirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ndetse n’izindi nzego bafatanya.
Nyuma yo kwakirwa, bajyanywe mu Kigo cy’Agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze, bagafashwa kubona ibyangombwa bibaranga mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Butati Jean de Dieu w’imyaka 68, akigera mu Rwanda yavuze ko yahavuye mu Rwanda mu 1994, aho yavukaga muri Segiteri Basa, Komini Rubavu avuga ko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yabaga mu gace ka Gatoyi, abayeho ubuzima bubi bwo gushwiragira.
Ati “Imyaka irenga 30 maze muri RDC nabagaho ubuzima bwo gushwiragira, nta mutekano twigeze tugira kuva twahunga. None mbonye bindambiye nanga kuba umugwagasi, kure y’Igihugu cyanjye mpitamo gutaha.”
Butati avuga ko FDLR yababwiraga ko utashye mu Rwanda yicwa, ndetse n’abo bumva ubuhamya bwabo ku maradiyo bitari ukuri, kuko ari ibyuma bakoresha bagafata amajwi abantu batabayeho, ibyatumaga bemera ibyo yababwiraga.
Butati utahanye abana bane, yavuze ko ibyo yabonye akigera ku butaka bw’u Rwanda byamutangaje.
Ati “Buri muntu wese ubonye hano mu Rwanda, ubona asa neza, twakiriwe neza kandi twiteguye gukora tugafatanya n’abandi kubaka Igihugu.’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye aba Banyarwanda batahutse kurushaho gukangurira bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka.
Ati “Nyuma yo gutahuka bakabona ibyiza Igihugu cyabo cy’amavuko kimaze kugeza ku banyagihugu, bakwiriye guhamagara bagenzi babo, bakanyomoza ibinyoma baba barabwiwe ko mu Rwanda hari abatahuka bakagirirwa nabi, ndetse nta mutekano uhari, bizatuma babohoka nabo batahe.”
Nzabonimpa yabijeje ko bazakomeza kwitabwaho kugeza basubijwe mu miryango yabo, kandi bagahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.
Mu nkunga ziteganyijwe, umuntu watahutse ufite imyaka 18 kuzamura azahabwa 188$, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 ahabwa 133$. Buri muntu kandi azahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45.000 Frw.






Ibitekerezo 0