Aya makuru ari muri raporo ya Ambasade ya Uganda i Moscow, agaragaza ko Abanya-Uganda 27 ari bo bemejwe ko bapfuye cyangwa bakekwa ko bapfuye ubwo bari mu gisirikare cy’u Burusiya.

Mu ibaruwa yo ku wa 17 Ukwakira 2026, Ambasaderi wa Uganda mu Burusiya, Moses Kizige, yamenyesheje Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ko abayobozi b’u Burusiya batanze ayo makuru nyuma y’ubusabe bwa Ambasade.

Ikinyamakuru ChimpReports cyabonye inyandiko y’u Burusiya yo ku wa 8 Ukwakira, isubiza ubusabe bwa Ambasade yashakaga kumenya aho Abanya-Uganda bari barinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya bari.

Ambasaderi Kizige yavuze ko ubwo busabe bwakurikiye ibiganiro yagiranye kuri telefoni muri Kanama n’umugabo witwa Innocent Kato, wavuze ko ahagarariye imiryango y’Abanya-Uganda bakekwaga ko bari mu gisirikare cy’u Burusiya.

Nyuma yo guhabwa amakuru ari kuri pasiporo zabo, Ambasade yayagenzuje ifatanyije n’Urwego rwa Uganda rushinzwe Ubwenegihugu n’Abinjira n’Abasohoka, maze ku wa 19 Kanama isaba abayobozi b’u Burusiya amakuru ku irengero ry’abo Banya-Uganda.

Abemejwe ko bapfuye ni Ronald Bugiri, John Male, Francis Ngabirano, Innocent Agaba, Levi Kasule, Bigirwa Mugisa, Richard Twine, Junior Moses Mawejje, Pius Byamugisha, David Buyondo na Godfrey Kamugira.

Abandi 16 baburiwe irengero ni Maxima Tindyebwa, Darius Twebaze, Alex Katurebe, Miiro Mukasa, Eric Kwesiga, Kosiaa Kusima, Johnson Kakuru, Edwin Musasizi, Vicent Musisi, Nelson Mugyenyi, Alex Akanshabira, David Kiwanuka Ssekisibo, Henry Rwakiziri Bamutina, Stephen Muhame, William Kyoffa na Nelson Lukwita.

Ambasade yavuze ko bishoboka cyane ko aba baburiwe irengero bapfuye, nubwo imibiri yabo itabonetse. Ambasaderi Kizige yongeyeho ko nta makuru ahari agaragaza ko bafashwe nk’imbohe z’intambara.

Yasabye ko imiryango y’abemejwe ko bapfuye yamenyeshwa byihutirwa kugira ngo itangire gukurikirana indishyi n’ibindi byagenerwaga ababo.

Yanagaragaje impungenge ko Ambasade itari yakirwa amakuru n’imiryango ya Baker Mwesigye, Alex Mutesigensi na Edson Kamwesigye, urupfu rwabo rwari rwarigeze kwemezwa na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya.

ChimpReports ivuga ko aba batatu basa n’abatari ku rutonde rushya rw’abantu 11, bikaba byatuma umubare w’abamenyekanye amazina kandi bemejwe ko bapfuye ugera kuri 14.

Abandi Banya-Uganda batanu baracyari mu gisirikare cy’u Burusiya

Inyandiko ya Ambasade igaragaza ko Abanya-Uganda batanu bakiri mu gisirikare cy’u Burusiya. Ni Rogers Mwebaze, Evarist Barigye, Honest Mugabi, Eric Kisakye na Ronald Samula Tenywa.

Ambasaderi Kizige yavuze ko bazasezererwa mu gisirikare igihe amasezerano yabo azaba arangiye. Icyakora, iyo nyandiko ntiyagaragaje igihe basinyiye amasezerano, igihe azamara cyangwa niba barinjiye mu gisirikare ku bushake bwabo.

Undi Munya-Uganda witwa Robert Tumwebaze we yagaragajwe nk’uwasezerewe mu gisirikare cy’u Burusiya. Ambasaderi yavuze ko yari yaratorotse abakozi ba Ambasade bari kumwe na we kuri gare ya gari ya moshi, nyuma yo kuva mu bitaro bya gisirikare i Nizhni Novgorod. Nta makuru yatanzwe ku buryo yatorotse cyangwa aho aherereye.

Ambasade yasabye imiryango ishakisha abayo bakekwa ko barwanira muri Ukraine gutanga amakuru ari kuri pasiporo zabo, kugira ngo yifashishwe mu kubashakira amakuru ku bayobozi b’u Burusiya.

Abanya-Uganda 11 biciwe mu ntambara yo muri Ukraine