Abakirisitu baturutse hirya no hino muri iki gihugu bateraniye ku kibuga cy’indege cya gisirikare. Bamwakiriye bazunguza amabendera ya Vatican, baririmba bati “Turagukunda, Papa Léon.”
Iyi misa yabaye nyuma y’iyo yasomeye i Buenos Aires ku wa Mbere, yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2,5. Ni cyo gikorwa cyahuje abantu benshi kuva atangiye kuyobora Kiliziya Gatolika, mu mezi 18 ashize.
Mu nyigisho ze, Papa yashimye amateka ya Argentine mu kwemera Gatolika. Yagarutse kuri Mama Antula, umubikira wo mu kinyejana cya 18 wabaye umugore wa mbere w’iki gihugu wagizwe umutagatifu.
Yanavuze umusenyeri, abapadiri babiri n’umulayiki bishwe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Argentine mu 1976.
Ati “Hano muri Cordoba, twifuza gushimira Imana imbuto z’ubutagatifu zeze ku bagabo n’abagore Nyagasani yohereje muri iki gihugu cya Argentine.”
Papa Léon ni we wa mbere usuye Argentine kuva mu 1987. Uru ruzinduko ruzageza ku wa 17 Ugushyingo, runarimo Uruguay na Peru.
Rugamije gushimangira Kiliziya Gatolika muri aka karere isanzwe ifitemo abayoboke benshi, ariko aho amatorero y’ivugabutumwa akomeje gukura yihuta.
Muri Argentine, Papa yanenze gahunda ya Perezida Javier Milei yo kugabanya amafaranga Leta ikoresha. Kiliziya iyinenga kugabanya serivisi z’imibereho y’abaturage.
Ku Cyumweru, yasabye Milei, inshuti ya Donald Trump, kutibasira abakene kurusha abandi muri izo ngamba.
Cardinal Angel Sixto Rossi wa Cordoba yavuze ko uruzinduko ari amahirwe yo kwereka Papa ingaruka izo ngamba zigira ku baturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Pablo Quirno, yavuze ko Cordoba yatoranyijwe kubera ko iri hagati mu gihugu, bikorohereza abaturuka mu ntara ziyikikije.
Papa Léon, wabaye uwa mbere wavukiye muri Amerika, yamaze imyaka ari umumisiyonari muri Peru. Vatican yagereranyije uru ruzinduko no gusubira iwabo.
Urugendo rwo kuva Buenos Aires ajya Cordoba no kugaruka rureshya na kilometero 1.300, aho yari afite ibikorwa bibiri.







Ibitekerezo 0