Abashakashatsi mu by’ubuzima rusange muri Kaminuza ya Padua mu Butaliyani bahurije hamwe banasesengura amakuru yavuye mu bushakashatsi 21 bwatangajwe hirya no hino ku Isi hagati ya 1992 na 2024.
Bwarebaga uko abantu bakurikiza idini, uko babaho mu bijyanye na roho, uko bifashisha idini cyangwa ubuzima bushingiye ku iyobokamana mu guhangana n’ingorane, ndetse n’isano ibyo bifitanye no kunyurwa n’ubuzima n’ireme ry’imibereho yabo.
Muri ubwo bushakashatsi, 10 bwakorewe muri Aziya, burindwi muri Amerika, butatu mu Burayi n’ubundi bumwe muri Afurika. Bwose hamwe bwitabiriwe n’abantu 5.664 bari hagati y’imyaka 60 na 104. Muri bo, 1.561 bari abagabo, 2.503 ari abagore, na ho ku bandi 1.600 ntihagaragazwa igitsina cyabo.
Isesengura ry’ubwo bushakashatsi, ryatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi PLOS Aging and Health, ryagaragaje isano nziza iri hagati yo kwemera, kugira imibereho myiza no kunyurwa n’ubuzima.
Iyo sano yagaragaye cyane muri Aziya, ikurikirwa na Afurika, hanyuma Amerika, mu gihe mu Burayi ari ho yagaragaye ku rugero ruto kurusha ahandi.
Alessandra Buja, wafatanyije na mugenzi we Sohail Akhtar muri ubu bushakashatsi, yabwiye CNN ko bishoboka ko biterwa n’uko “mu Burayi uruhare rw’idini mu buzima bw’abantu rwagabanutse cyane kurusha ahandi.”
Raporo ya Pew Research Center yo mu 2025 igaragaza ko ibihugu idini rifite umwanya ukomeye kurusha ibindi ku Isi ahanini biherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Aziya y’Amajyepfo n’iy’Amajyepfo y’Iburasirazuba, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Amerika y’Amajyepfo.
Abantu bakuru barenga 90% muri Bangladesh, Indonesia, Sri Lanka, Tunisia na Kenya bavuga ko idini rifite agaciro gakomeye mu buzima bwabo. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ababivuga ni 38%, naho mu Bwongereza ni 20%.
Hirya no hino ku Isi, abafite imyaka 50 kuzamura ari bo bakunze kuvuga ko ari abanyedini kurusha abakuze batarageza kuri iyo myaka. Muri Amerika, 80% by’abafite imyaka 50 kuzamura bafite idini babarizwamo, mu gihe muri Brésil no muri Pologne bageze kuri 98% muri buri gihugu.
Paul Higgs, umwarimu muri University College London wiga imibereho y’abantu uko bagenda basaza, utaragize uruhare muri ubu bushakashatsi, yabwiye CNN ati “Iri sesengura ryongeye kugaragaza akamaro k’ubuzima bwa bushingiye ku myemerere no gukurikiza idini mu guha abantu ibibafasha kugira imibereho myiza mu zabukuru.”
Yakomeje ati “Birashimishije kubona iyo sano igaragara cyane muri Aziya no muri Afurika, imigabane iyobokamana riigifite umwanya ukomeye mu mibanire y’abantu no mu muco wabo.”
Ubushakashatsi bwo mu 2022 bwagaragaje ko Abanyamerika bakuze bakomoka muri Afurika, bakunze kwitabira ibikorwa by’idini cyangwa bafite imyemerere ikomeye, bafite amahirwe menshi yo kugira amanota meza ku bipimo bifitanye isano n’ubuzima bwiza bw’umutima, ugereranyije n’abatagira idini.
A 2022 study found that African American adults who participate in frequent religious activities, or hold deeper spiritual beliefs, are more likely to score higher in indicators linked to good heart health than those who don’t have a religion.






Ibitekerezo 0