Aba bakozi ni Mujawimana Anathalie wari ushinzwe ibihingwa ngengabukungu akabifatanya no kuyobora by’agateganyo ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere na Muhire Eliezer wari umushoferi w’Akarere.

Aba birukanwe bakekwaho kwiba inkunga y’imyenda yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza byibasiriye aka Karere muri Gicurasi 2023.

Basubijwe mu kazi kuva tariki 01 Mata 2026, ndetse basubira ku myanya bari basanzwemo bari baratakaje tariki 14 Gicurasi 2023, ubwo batabwaga muri yombi bari kumwe n’abandi batatu.

Aba bakozi ubwo bari bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwafashe umwanzuro wo kubirukana tariki 16 Gicurasi 2023, ndetse amabaruwa bayashyikirizwa aho bafungiwe.

Aba bakozi baje kugezwa imbere y’Urukiko batatu bagirwa abere, abandi babiri bahamwa n’ibyaha, umwe wari warabonye akazi mu kindi kigo aba ariho ajya gukomereza imirimo, abandi batangira kwandikira akarere basabwa ko basubizwa mu kazi, akarere gakomeza kujurira.

Mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi tariki 03 Mata 2025 rwanzuye ko aba bakozi babiri bahabwa imishahara y’amezi atandatu nk’indishyi zo kubirukana binyuranyije n’amategeko, gusubizwa mu kazi, kwishyurwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.

Akarere ka Rutsiro ntikanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, kihutiye kujuririra mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, urubanza ruburanwa ku wa 12 Kamena 2025, rusomerwa mu ruhame ku wa 13 Mutarama 2026. Na rwo rwemeje ibyari byemejwe n’urukiko rukuru.

Urubanza rwaje kugirwa itegeko muri Gashyantare 2026, Akarere ka Rutsiro gatangira ubwumvikane n’aba bakozi no kubashakira imyanya bahozemo, kuko yari yaramaze gushyirwamo abandi.

Muhire Eliezer yabwiye IGIHE ko ubutabera bw’u Rwanda buri maso, kandi bubereyeho kurenganura abarenganye.

Ati “Akazi nagasubiyemo, nta muntu unyishisha kuko bose babonye ko twari twararenganyijwe, abo dukorana baraduhumuriza bakadusaba gukora neza”

Muhire avuga ko umuryango we wabayeho mu buzima bubi, kuko ibyakabatunze byakoreshwaga mu manza, ntacyo yinjiza mu rugo kuko bari barashyizwe muri ‘blacklist’, nta hantu babasha kubona akandi kazi.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta y’ibikorwa bya 2024/25 yagaragaje ko hakozwe isesengura ku manza 39 zijyanye n’umurimo zaciwe mu mwaka wa 2023/2024 zagaragaye mu nzego za Leta 22.

Abakozi bari 45 ni bo bajyanye leta mu nkiko. Imanza icyenda leta yarazitsinzwe. Leta yatsinze imanza 30. Leta yatanze indishyi za 30.667.798 Frw.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro
Ibiro by'Akarere ka Rutsiro