Iyi nama izwi nka African Renaissance Group (ARG) Retreat, iri kuba ku nshuro ya gatatu, ihuza abantu bakomeye mu nzego zitandukanye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije Afurika n’uburyo byakemurwa.

Mu bayitabiriye harimo umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, washinze Dangote Group; Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Ngozi Okonjo-Iweala; Mo Ibrahim washinze Mo Ibrahim Foundation, ndetse na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Abandi bayitabiriye ni Fred Swaniker, washinze Sand Technologies akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo; Acha Leke, umwe mu bayobozi bakuru muri McKinsey; Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru wa Liquidity and Sustainability Facility (LSF), na Roman Tesfaye, umugore wa Hailemariam Desalegn.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 21 Ugushyingo 2026, Ngozi Okonjo-Iweala yavuze ko iyi nama yahuje abayobozi bakomeye bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera muri Afurika, baganira ku buryo ubukungu bw’umugabane bwakomeza gutera imbere, harimo no guteza imbere ubucuruzi.

Iyi nama igamije gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikomeye byugarije Afurika no kuganira ku ngamba zafasha umugabane kugera ku iterambere rirambye.

African Renaissance Retreat yashinzwe na Aliko Dangote nk’urubuga ruhuza Abanyafurika bafite uruhare rukomeye mu miyoborere n’ubukungu, kugira ngo bungurane ibitekerezo byafasha mu iterambere ry’umugabane.

Mu nama iheruka yabaye mu 2025, hitabiriye abayobozi bakuru barimo Perezida Paul Kagame, Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora Liberia na Hailemariam Desalegn.

Yanitabiriwe n’abashoramari bakomeye barimo Tony Elumelu, Patrice Motsepe, Tidjane Thiam, Vera Songwe, Abdul Samad Rabiu, Mohammed Dewji, Naguib Sawiris, Femi Otedola na James Mwangi.

Abakire n'abavuga rikijyana bo muri Afurika bari mu Rwanda, baganira ku iterambere ry'umugabane