Iki cyifuzo cyagarutsweho mu bukangurambaga bwa politiki bwateguwe na “Organization of Women with Disabilities for Health Promotion and Development in Rwanda” [OWDHD] ku wa 30 Ukwakira 2026 i Kigali, bwahurije hamwe inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga na sosiyete sivile.

Mukangoga Marie Louise, Umuyobozi Wungirije wa OWDHD, ubwo yafunguraga iyi nama yavuze ko hari impamvu zitandukanye zituma uyu muryango usaba ko igitekerezo cyo kugenera abagore bafite ubumuga nibura 2% by’imyanya y’akazi cyarebwaho byihariye.

Yavuze ko “hari impamvu zitandukanye zituma basaba ko iyi 2% yarebwaho ku bagore bafite ubumuga,” mu rwego rwo gushakira umuti imbogamizi bagihura na zo mu kubona akazi no kugira uruhare rusesuye ku isoko ry’umurimo.

OWDHD igaragaza ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu guteza imbere uburinganire no guha amahirwe abantu bafite ubumuga, abagore bafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zihariye mu kubona akazi, zirimo imyumvire y’abakoresha, ihezwa n’ahantu ho gukorera hataborohereza.

Uwineza Chance uyoboye umushinga “Make it Work”, watewe inkunga na “Disability Right Fund’, uri kugira uruhare ngo ubu buvugizi bukorwe, yavuze ko bagamije ko ubu busabe bujya mu mategeko ndetse bukubahirizwa.

Imibare yagaragajwe mu kiganiro cya Dr. Hakizimana Nicodème, yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na OWDHD mu 2025, igaragaza ko 22,6% by’abagore bafite ubumuga ari bo bafite akazi, mu gihe ku bagore badafite ubumuga bageze kuri 56,9%.

OWDHD ivuga ko politiki ziriho zitagaragaza mu buryo bwihariye uko abagore n’abakobwa bafite ubumuga bafashwa kugera ku isoko ry’umurimo, ndetse ko nta buryo buhari bushishikariza abakoresha kubaha akazi.

Nishimwe Kabandana Ghislaine, umunyamategeko uri kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yavuze ko kuba umuntu afite ubumuga bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko adashoboye gukora.

Ati “Uyu munsi nshobora kuvuga neza Icyongereza n’Igifaransa umunsi wose ntategwa, ariko wowe umbonye ushobora kutampa akazi. Nyamara ibyo ntashobora gukora ni uguterura ibiremereye gusa. Turashoboye ku buryo dukwiye iyi 2%.”

Yashimangiye ko ikibazo gikomeye atari ubushobozi bw’abafite ubumuga, ahubwo ari uburyo sosiyete ibabona n’amahirwe ibaha.

Uwamariya Odette yavuze ko ubwo yari hafi gusoza Kaminuza yagiye gusaba imenyerezamwuga muri kamwe mu turere two mu Mujyi wa Kigali, ariko umuyobozi wagombaga kumwemerera akabikora agononwa amaze kubona ko agendera mu kagare.

Yanagaragaje ko hari ikizamini cy’akazi yigeze kujya gukora, ariko akagorwa no kugera mu nyubako cyaberagamo, bikarangira asubiye mu rugo.

Atete Marie Antoinette na we yagaragaje ko imbogamizi abagore bafite ubumuga bahura na zo zitarangirira ku gushaka akazi gusa, kuko zishobora no kubakumira ku mahirwe yo kwihangira imirimo.

Yatanze urugero rw’uko yigeze gusaba inguzanyo ya miliyoni 1,5 Frw muri SACCO kugira ngo yiteze imbere, ariko akabwirwa ko atabasha kuyishyura kubera ko afite ubumuga.

Iradukunda Ruth ukorera Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga, UNABU, yavuze ko ubuvugizi bwa 2% bugamije kongera amahirwe ahabwa iki cyiciro cy’abaturage, nubwo hari intambwe Leta imaze gutera.

Ati “Kuba dusaba 2% ni uko 1% ihari. Turi gukora ubuvugizi ku bagifite imbogamizi ariko hari ibyakozwe, dushimira Leta yacu.”

Yakomeje ati “Imbogamizi ya mbere ni uguhezwa guturuka ku myumvire, iya kabiri ikaba impungenge z’abakoresha batinya guha akazi abagore n’abakobwa bafite ubumuga.”

Muhawenimana Faina wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yavuze ko iyi Minisiteri ishyigikiye ihame ryo kudaheza kandi ko hari ibikorwa byo gufasha abagore bafite ubumuga kubona imirimo.

Ati “MINALOC ishyigikiye ihame ryo kuba kudaheza buri muntu. Dufasha abagore bafite ubumuga kubona imirimo. Icya mbere cyakozwe ni ukubasha kumenya abo bantu, hari sisitemu iri gukorwa ibidufashamo.”

Yavuze ko MINALOC ishobora gukorana na MIFOTRA, MIGEPROF na NCPD mu gukora ubuvugizi kuri iki cyifuzo kugira ngo kigezwe ku bafata ibyemezo.

Nahimana Eric wari uhagarariye PSF mu Karere ka Bugesera, yavuze ko imyumvire ikiri imwe mu mbogamizi zikomeye zituma abikorera batanga amahirwe make ku bafite ubumuga.

Ati “Imyumvire ni ikintu gikomeye cyane, ariko noneho byagera ku bikorera bikarushaho. Icya mbere kuba ari umugore, icya kabiri noneho ukaba ufite ubumuga. Birasaba ko tubaganiriza byihariye kugira ngo babyumve.”

Yongeyeho ko kuri ubu PSF itanga amahugurwa ku bafite ubumuga bashaka kwikorera kandi bagahabwa ku buntu.

OWDHD yifuza ko ubu buvugizi buvamo ingamba zifatika ziganisha ku gushyiraho politiki iteganya ko nibura 2% by’imyanya y’akazi yagenerwa abagore bafite ubumuga, bikabafasha kugira ubwigenge mu mibereho no kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry’igihugu.