Ndayisenga Innocent ukomoka i Nyamasheke yabwiye IGIHE impamvu yaturutse i Kigali agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Ati “Turishimira byinshi twagezeho. Iyo tureba amahoteli, inganda z’icyayi, amavuriro, ibitaro bya Kibogora na Bushenge, Kaminuza ya Kibogora, imihanda yihariye ya Kivu Belt n’ibindi. Iki ni igihe cyo kumwitura, igikumwe ni ku gipfunsi.”
Murekatete Josée w’imyaka 66 na bagenzi be baturutse mu Murenge wa Kagano bavuze ko bazindukiye gushimira Paul Kagame wabakuye muri Nyakatsi.
Ati “Iyi Repubulika ni iya gatatu ariko nta muyobozi twigeze tubona nka Paul Kagame. Twabaga muri Nyakatsi none tuba mu nzu y’amabati.”
Bongeyeho ko amazi meza bayagejejweho kandi bifuza ko agera n’ahandi ataragera.
Havugimana Jean de Dieu we yarebye imiyoborere myiza ya Paul Kagame, yegura umuduri we amuvuga ibigwi mu ndirimbo.
Ati “Icyatumye mpimba igihangano ni imiyoborere myiza twabonye umubyeyi wacu afitiye igihugu kuko igihugu cyacu cyayoborwaga n’umwijima ariko ubu gisigaye kiyoborwa n’umucyo. Icyo namwifuriza ni uko Imana yamuha kuramba.”
Mu gihangano cy’uyu musaza avuga ko mu miyoborere ya Perezida Kagame, abakecuru n’abasaza bitaweho mu buryo bwihariye basubira mu bukumi n’ubusore, mu gihe abana bo babaye abamalayika b’Imana.
Nditurende Console utuye mu Murenge wa Mushekeri yavuze ko icyatumye abyuka iya rubika agiye gushyigikira Paul Kagame ari uko yahaye abagore ijambo.
Ati “Twabaga mu mbere, nta mugore wajyaga hanze, nta waganiraga n’abandi ngo basabane ajye no gusenga ariko aho Paul Kagame agereye ku ngoma twagiyeyo.”
Nditurende yongeyeho ko umutekano mu Rwanda ari mwinshi, nta muntu ukirara mu kigunda, ukubitwa, ukigenda ku ngoyi. Ati “Umuntu arishyira akizana. Kuva Paul Kagame yaza twagize amahoro.”
Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko bifuza ko mu myaka iri imbere n’abadafite amashanyarazi muri Nyamasheke bazayagezwaho bakava mu bwiza bajya mu bundi.
Nditurende avuga ko uko asengera umuryango we ari na ko asengera Paul Kagame kugira ngo agire ubuzima bwiza kandi azakomeze ayobore u Rwanda.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!